Muhanga: Bahangayikishijwe n'imbwa zirya umuhisi n'umugenzi
Abaturage batuye mu Murenge wa Shyogwe baravuga ko batewe impungenge n'imbwa ziba mu bihuru zikomeje kurya abaturage, bagasaba ko zicwa kugirango bagire umudendezo .
Abatuye mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga mu ntara y'Amajyepfo, bagaragaza ko batewe impungenge n'imbwa ziba muri aka gace bivugwa ko abakire bazijugunya mu bihuru. Abaturage baganiriye na TV1 bavuga ko bafite impungenge z'Umutekano wabo kubera imbwa z'inkazi zizerera ku gasozi zikarya abahatuye.
Umwe mu batuye ahitwa muri Vunga yavuze ko izo mbwa zirya umuhisi n'umugenzi.
Yagize ati "Nta nyirazo, ni imbwa zirirwa ahangaha, aka kanya umuntu yinjiye mu ishyamba yazibona, ni imbwa z'ibihomora, sinzi aho zaturutse."
Undi muturage yagize ati "Ikibazo cy'imbwa cyaturembeje muri uyu Mudugudu, zirimo kurya abantu."
Abaturage bavuga ko izo mbwa zirya abaturage iyo bahuye nazo bari mu muhanda.
Umwe mu baturage aragira ati "Zariye umudamu witwa Uwimana, zirongera, zirongera zirya umwana nyina yitwa ushize impumu, ubwo rero ni ukuvuga ngo kumugoroba ntawusohoka kubera ko uba ufite ubwoba ko nawe uhura nazo kandi duhura ku mugoroba buri gihe."
Umwe mu bariwe n'izo mbwa yagize ati" Narimo kugenda noneho imbwa nzibonye ngira ubwoba, mba ndakase gutya, mbona zinyirutse inyuma, zimaze kunyiruka inyuma mfata ibuye ndazitera, maze kuzitera ziba ziranyirukankanye nahise niruka, ngeze aha niho naguye, ngwa ntya, kano kaguru zirakarashya ziba zirakariye."
Umwe mu babyeyi avuga ko bafite impungenge z'Umutekano w'abana babo kubera izo mbwa zirya abaturage.
Yagize ati "Ubwo urumva niba wohereje umwana ku iriba, y'amasoko kandi muri izo karitsiye imbwa ariho zirimo kurira abana ubwo ni ikibazo."
Abaturage barasaba gufashwa izi mbwa zikicwa kugirango zidakomeza kurya abaturage.
Umwe mu baturage ati "Twasabaga ko izo mbwa, mwaduha ubufasha k'ukuntu bazitega bakazica."
Undi muturage nawe yagize ati" Turasaba ko bazitega zigapfa, mutugiriye neza mukadukorera ubuvugizi zapfa zikareka kubaho kuko zitumereye nabi."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yabwiye TV1 ko ikibazo cy'imbwa zirya abaturage ubuyobozi bugiye kugikurikirana.
Yagize ati" Ntabwo nkizi ariko tujya tubigira ahandi ariko hari uburyo tuzitega izo mbwa iyo zidafite ba nyirazo, turazitega ubwo naho tuzohereza ikipe ibishinzwe hanyuma babikoreho."
Ikibazo cy'imba zizerera ku gasozi gikunda kugaragara hirya no hino gikunze gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga aho mu Karere ka Ngoma hari umugore uherutse gupfa azize ibisazi yatewe n'imbwa yo ku gasozi yamuriye.


Kinyarwanda
English
Swahili









