issa
Centafrique : Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda

Nov 26, 2025 - 17:50
 0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, (MINUSCA) ziri muri batayo, (Rwanbatt 1) zifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui.

Uyu muganda wabaye ku wa 25 Ugushyingo 2025, ukaba waribanze ku isuku no gutema ibihuru bikikije imihanda.

Umuyobozi w’iyo batayo, Rwanbatt 1, Lt Col Paul Gasasira, yasobanuye ko icyo gikorwa kigamije gushishikariza abaturage gukorera hamwe nk’umuryango umwe no kugirira isuku uduce batuyemo harwanywa malariya.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza icyo gikorwa no mu bihe bizaza abibutsa ko guhuza imbaraga ari byo bitanga umusaruro bikagira n’uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Uyu munsi twakoranye umuganda, umuco nyarwanda ushingiye ku bumwe no gushyira hamwe imbaraga zigamije kubaka umuryango. Isuku ituma abantu bagira ubuzima bwiza kandi bumva batekanye. Gukorera hamwe bigaragaza ko amahoro yubakwa binyuze mu bumwe, ubufatanye no kubahana.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui, Bonna Leontine, yashimiye cyane ingabo z’u Rwanda ku bw’umuhate n’ubufasha zikomeje guha abaturage ba Santarafurika.

Yabashimiye kuba bazanye igitekerezo cy’Umuganda avuga ko ufasha kubaka ubumwe bw’abatuye muri ako gace no guteza imbere imibereho myiza.

Nov 26, 2025 - 17:52