Mali: Ambasade ya Amerika yasabye Abanyamerika kuva mu gihugu
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mali yasabye abaturage b’Abanyamerika bari muri icyo gihugu kukivamo vuba na bwangu bigishoboka, nyuma y’umutekano ukomeje kuzamba ndetse n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryatewe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi ni ibyari mu itangazo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mali iheruka gusohora ku wa mbere ariko ubutumwa bwari muri iryo tangazo bwo bukaza gukwirakwira mu bitangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025.
Aho muri iryo tangazo iyo ambasade yagiriye inama Abanyamerika bari muri icyo gihugu cya Mali gukoresha ingendo zo mu kirere bakirinda ingendo zo ku butaka kubera ibyago byinshi bizirimo kubera ko hakomeje kugabwa ibitero bikomeye by’iterabwoba bimaze igihe byibasira imihanda minini yo muri Mali.
Ni Itangazo ryaje nyuma y’irindi ryari ryatanzwe mu minsi itatu ishize, aho ryaburiraga Abanyamerika kwirinda ingendo za hato na hato muri icyo gihugu cya Mali kubera ibitero bikomeje kugabwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye byo muri icyo gihugu.
Leta ya Mali ivuga ko kugeza ubu Abateza umutekano muke muri icyo gihugu bakomoka mu mutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam ufitanye isano na Al-Qaida, aho iyo mitwe yitwaje intwaro yombi mu kwezi kwa Nzeri yari yatangaje ko yari ifite umugambi wo guhagarika imodoka zose zo muri Mali zitwara peteroli n’ibiyikomokaho byose kwinjira muri icyo gihugu, mu rwego rwo gushyira igitutu ku buyobozi bwa gisirikare buyobora Mali muri iki gihe.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje ni uko kuva icyo gihe iyo mitwe yatangaza uwo mugambi mubisha, ubu hari imodoka zirenga 100 zatwaraga ibikomoka kuri Peteroli zimaze gutwikwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro, ibyo bikaba ibintu bimaze kugira ingaruka zikomeye mu bice byose by’igihugu cya Mali.
Ibyo byatumye amashuri makuru na za kaminuza muri icyo gihugu bifungwa mu gihugu hose ndetse n’ingendo z’abaturage zitangira guhagarara kubera kubura lisansi yo kwifashishwa mu binyabiziga bitwara abantu ndetse n’ibitwara ibintu. Ni mu gihe kandi ubucuruzi n’imirimo itandukanye irimo inganda byatangiye guhagarara kubera ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli byifashishwaga.
Kugeza ubu muri Mali ibintu bikomeje kuba bibi cyane aho abaturage bagirwa inama yo kuguma mu ngo zabo, inganda zahagaritse gukora, amashuri yarafunze ibyo bikaba bimwe mu ngaruka zikomeye ziri guterwa n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli.


Kinyarwanda
English
Swahili









