Karongi: Yatawe muri yombi azira kwica uwo yakekagaho kumusambanyiriza umugore
Umugabo wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 29 uvugwaho ko yamusambanyirizaga umugore.
Ibi byabereye mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi tariki 21 Mata 2026.
Ni nyuma y’aho Saa yine z’ijoro ryo ku wa 20 Mata 2026, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahawe amakuru ko uyu mugabo w’imyaka 29 yasanzwe ku nzira yagizwe intere nyuma yo gukubitwa ikintu ku mutwe.
Uyu mugabo wari wiriwe asangira n’umugore wa mugenzi we, bivugwa ko yakubiswe ubwo we n’uwo mugore bari bavuye mu kabari banyweragamo bakajya gusambanira mu bishyimbo biri hafi aho.
Uwakubiswe yahise yoherezwa kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera, ahageze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ari naho yaje kugwa Saa 8: 47 za mu gitondo.
Aganita na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko hari abatawe muri yombi gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.
Yagize ati “Baduhamagaye abantu bajyayo twihutira kumugeza kwa muganga. Nyuma abantu bakomeje gukurikirana amakuru hagira abafatwa”.
Mu batawe muri yombi harimo umugabo wasambanyirizwaga umugore n’uwo mugore wasambanywaga. Uyu mugore n’umugabo basezeranye imbere y’amategeko ndetse bafitanye abana babiri.

Kinyarwanda
English
Swahili









