issa
Agakingirizo kagiye kugura umugabo gasibe undi

Apr 22, 2026 - 11:48
 0

Uruganda rukomeye ku isi mu gukora udukingirizo, Karex Bhd, rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro by’udukingirizo kubera ihangana riri hagati ya Iran na Amerika ifatanyije na Israel. Udukingirizo tugiye kuzamuka ku kigero kiri hagati ya 20% cyangwa 30 %.  

Umuyobozi mukuru wa Karex, Goh Miah Kiat, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yatangaje ko hari ukuzamuka kw’ibiciro ku isoko ry’udukingirizo, bitewe n’uko ibiciro byo gutwara ibicuruzwa byazamutse ndetse binaboneka bitinze, bigatuma abakiriya babo benshi basigarana ububiko buke kurusha uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Ibintu biroroshye kugenda bihindagurika cyane, ibiciro byarazamutse. Nta kundi twabigenza uretse kwimurira ayo mafaranga ku bakiriya.”

Karex ikora udukingirizo turenga miliyari 5 ku mwaka, kandi igatanga ibicuruzwa ku bigo bikomeye nka Durex na Trojan, ndetse no ku nzego z’ubuzima z’ibihugu nk’Ubwongereza (NHS) n’imishinga mpuzamahanga iyobowe n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki kigo kiri mu bindi byinshi byatangiye kwitegura ibibazo byo gutinda kw’ibicuruzwa, harimo n’abakora uturindantoki tw’ubuvuzi, kubera ko intambara ya Iran na Amerika iri kugira ingaruka ku isoko ry’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli byo mu Burasirazuba bwo hagati, bigatuma kubona ibikoresho fatizo bigorana.

Kuva iyi ntambara yatangira mu mpera za Gashyantare, Karex yavuze ko ibiciro byazamutse ku bikoresho byinshi, birimo reberi y’ubukorano, Nitrile ikoreshwa mu gukora udukingirizo, ibikoresho byo gupfunyika, ndetse n’amavuta nka Aluminium foil na Silicon oil.

Goh yavuze ko bafite ibikoresho bihagije byo gukomeza gukora mu mezi ari imbere, kandi barimo kongera umusaruro kugira ngo bahaze isoko rikomeje kwiyongera, cyane cyane ko ububiko bw’udukingirizo ku isi bwagabanutse cyane nyuma yo kugabanya amafaranga y’imfashanyo mpuzamahanga, cyane cyane ayatangwa na USAID mu mwaka ushize.

Yavuze ko muri uyu mwaka gusa, isoko ry’udukingirizo ryazamutseho hafi 30%, kandi ikibazo cyo gutinda k’ubwikorezi kirushaho kongera ubukene bwabyo.

Kuri ubu, kohereza ibicuruzwa bya Karex mu bihugu nka Europa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifata hafi amezi abiri kugira ngo bigereyo, ugereranyije n’ukwezi kumwe byafataga mbere.

Yongeyeho ko hari udukingirizo twinshi turi mu mato tutaragera aho tugenewe, nyamara dukenewe cyane, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite ububiko buke bitewe n’igihe kinini bisaba kugira ngo ibicuruzwa bigereyo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373