issa
USA: Kenrik Kabano na nyina bapfiriye mu mpanuka

Apr 21, 2026 - 15:05
 0

Umwana wari ukiri muto w’umunyarwanda wakinaga basketball, Kenrik Kabano hamwe na nyina Rosine Kabano, bitabye Imana nyuma bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 20 Mata 2026 muri Leta ya Texas, nubwo hataramenyekana neza amakuru yimbitse kuri iyi nkuru.

Se w’uyu mwana, Mike Kabano, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Nshuti n’umuryango, Rosine yitabye Imana, ajyana n’umwana wacu w’imfura Kenrik. Umucyo w’umugore wanjye n’umuhungu wanjye uzakomeza kubaho mu mitima yacu iteka. Mudusabire!”

Kenrik Kabano yavukiye muri Leta ya Ohio muri 2008, akaba yari umunyeshuri muri Amerika, ari hafi kurangiza amashuri ye. Yari umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu byiciro by’abato, anitwara neza cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya FIBA Africa Under-16 Boys’ Championship 2023.

Bivugwa kandi ko yari mu bakinnyi bashoboraga guhamagarwa mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu majonjora rya Afrobasket ateganyijwe.

Muri iri rushanwa ryo mu 2023, Kabano wari wambaraga nimero 13, yagaragaje impano idasanzwe, aho mu mukino bahuyemo na Misiri muri 1/4 yabashije gutsinda amanota 21, ari yo yari menshi kurusha abandi bose muri uwo mukino.

Urupfu rw’uyu mwana na nyina rwateye agahinda gakomeye mu muryango we, inshuti ndetse no mu bakunzi b’umukino wa basketball mu Rwanda.

BREAKING: 18-year-old Rwandan basketball player Kenrik Kabano has passed  away following a tragic accident in Texas, USA, which also claimed the life  of his mother, Rosine Kabano. The incident occurred on Monday

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

USA: Kenrik Kabano na nyina bapfiriye mu mpanuka

Apr 21, 2026 - 15:05
Apr 21, 2026 - 16:16