issa
Abarimu bagiye kujya babona inguzanyo batavuye aho bari

Apr 21, 2026 - 14:48
 0

‎Abarimu bo mu Karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu bashimangira ku kwimurirwa gahunda yo gusaba inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco mu buryo bw’ikoranabuhanga bizagabanya imbogamizi bari basanzwe bahura na zo, zirimo gutakaza amatike mu ngendo bakoraga ndetse n'igihe byatwaraga kugira ngo uyisabye ayihabwe. ‎

Ni icyemezo cyafatiwe mu nteko rusange y’abanyamuryango ku rwego rw’igihugu yabaye ku wa 30 Werurwe 2026, aho hemejwe ko serivisi zo gusaba inguzanyo zizajya zitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

‎Bamwe mu banyamuryango bayo bo muri aka karere bagaragaje ko iri koranabuhanga rizabafasha kwihutisha serivisi no kugabanya igihombo cyaterwaga no kujya ku mashami ya Sacco.

‎Rwamakuba Bernard, umuyobozi w’ishuri ribanza rya AIBER riherereye mu Murenge wa Gasange, yavuze ko ubu buryo bushya buzoroshya akazi k’abarimu. 

‎Ati “Mbere abantu bagendaga bakagera ku ishami bagasanga hari ibyangombwa bibuze cyangwa byujujwe nabi, bigatuma basubira mu rugo. Ubu umuntu azajya asaba inguzanyo aho ari hose, adataye umwanya  cyangwa ngo atakaze amafaranga, kandi atishe akazi ke.”

‎Umuyobozi Mukuru wa koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, na we yagaragaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizafasha kunoza imikorere no kongera umuvuduko wa serivisi.

‎Yagize ati “Sisiteme izajya ifasha umunyamuryango kumenya ingano y’inguzanyo yemerewe, ndetse ihite yanga ubusabe butujuje ibisabwa. Ibi bizatuma dukurikirana neza inguzanyo zisabwa n’igihe zitangirwa.”

‎Umwalimu Sacco ni Sacco itanga ubwoko bune bw’inguzanyo zirimo: inguzanyo y’igihe gito (overdraft) yishyurwa mu kwezi kumwe, inguzanyo y’ingoboka itangwa hashingiwe ku bwizigame, inguzanyo ku mushahara (avance) itarenza miliyoni 3.5 Frw itangwa nta ngwate, ndetse n’inguzanyo y’imishinga migari irimo nko kubaka inzu.

‎Kuri ubu, mu Karere ka Gatsibo habarurwa abarimu bagera kuri 5,276 bahemberwa muri iyi koperative.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Abarimu bagiye kujya babona inguzanyo batavuye aho bari

Apr 21, 2026 - 14:48
Apr 21, 2026 - 17:34