issa
Muhanga: Umucuruzi akurikiranweho urupfu rw’umumotari

Apr 21, 2026 - 14:42
 0

Umusore w’imyaka 24 witwa Dusabe Gilbert, wari usanzwe atwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Muhanga, yapfuye nyuma yo gusunikwa n’umucuruzi bikarangira akubise umutwe hasi.

Ni ibyabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yabitangarije UMUSEKE, avuga ko urupfu rw’uyu nyakwigendera rwaturutse ku makimbirane yabaye hagati ye n’umusore witwa Ngendahayo Eric w’imyaka 25, usanzwe akora ubucuruzi mu isantere ya Nyarusange.

Yavuze ko aba bombi nta kintu gikomeye mu by’ukuri bapfaga, ahubwo ko nyakwigendera Dusabe yafatiye feri ya moto imbere ya Ngendahayo, undi akamubaza impamvu, ibimuteye intonganya zitangira uko.

Intonganya zakomeje birangira uyu Ngendahayo asunitse nyakwigendera Dusabe, akubita umutwe inyuma, ni bwo yahise yoherezwa ku bitaro bya Kabgayi, ariko kubera gukomereka cyane birangira ajyanwe ku bitaro bya CHUK ari na ho yaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.

Ngendahayo Eric ukekwaho uruhare muri uru rupfu yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Muhanga kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Apr 21, 2026 - 15:48