Nyanza: Abayobozi ba koperative baburanye ubujurire ku ifungwa bakurikiranyweho ry’ibyaha birimo kunyereza miliyoni 17 Frw
Abayobozi batatu ba Koperative yitwa Umoja in Nguvu ishinzwe ibikorwa byo gucunga umutekano mu Karere ka Nyanza, baburanye ubujurire ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana cyabategetse gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ku byaha bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo ugera ku miliyoni 17 no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abakurikiranyweho ibi byaha ni Pascal Munyanziza usanzwe uyobora iyi koperative, Hategekimana Vincent ushinzwe abakozi na Charles Kayumba ushinzwe imicungire y’abakozi b’iyo Koperative, aho bose baregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano hagamijwe uburiganya.
Mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 21 Mata 2026, nyuma yo kubaburanisha ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwagaragaje ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko abo bayobozi bagize uruhare muri ibyo byaha byombi bashinjwa rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30.
Aba bayobozi bafungiye mu Igororero rya Huye, nyuma yo kumva imyanzuro y’Urukiko ntibanyuzwe n’icyo cyemezo rwafashe cyo gukomeza kubafunga iminsi 30 y’agateganyo, bituma bajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye basaba ko cyasubirwamo.
Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko amafaranga ya koperative abura agera kuri miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Bivugwa ko aya mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo butandukanye n’abo bayobozi bayo.
Amakuru mbere yatanzwe n’uwahoze ashinzwe kwakira no kwishyuza amafaranga y’iyi koperative, Eugene Nsabimana, avuga ko akiyirimo ubwe yanyereje amafaranga arenga miliyoni eshatu anavuga ko abo bandi bashinjwa ko na bo hari ayo baba baranyereje.
Nsabimana yavuze ko hari indi konti ya Koperative yafunguwe mu ibanga mu Karere ka Ruhango, aho amafaranga ya koperative yashyirwaga mbere yo kubikuzwa agasaranganywa hagati y’ababigizemo uruhare aribo bayobozi bakuru.
Uyu Eugene Nsabimana wahoze ari umukozi w’iyi Koperative Umoja in Nguvu nyuma yaje gufungurwa by’agateganyo, ariko aza gutoroka ubutabera. Gusa mbere y’uko atoroka, yari yabwiye urukiko ko hari amafaranga yajyaga aha bamwe mu bayobozi b’iyo koperative, rimwe na rimwe akayabashyikiriza mu ntoki cyangwa no kuri telefoni zabo.
Ubushinjacyaha bunavuga ko mu mikorere y’iyi koperative hagaragaye n’ikibazo cy’abantu bashyirwaga ku rutonde rw’abakozi bahembwa ariko badakora. Bikekwa ko ibyo byakorwaga ku bufatanye n’abaregwa, ibyo aba bayobozi bahakana bavuga ko ibyo byose bashinjwa bishingiye kubinyoma uwo Nsabimana watorotse ubutabera ababeshyera.
Bamwe mu banyamuryango ba koperative bandikiye urukiko barusaba ko aba bayobozi barekurwa bagakurikiranwa bari hanze. Ibyo Urukiko rwavuze ko bidashoboka mu gihe ubwo busabe butashyizweho umukono n’abanyamuryango bose batanze ikirego, ndetse ko ibyo bishobora gutuma batoroka nk’uko uwo Nsabimana yabikoze.
Kugeza ubu hategerejwe icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku bujurire bwatanzwe n’abo bayobozi, kizagaragaza niba bakomeza gukurikiranwa bafunzwe cyangwa niba bakurikiranwa bari hanze, nubwo kugeza ubu itariki y’icyo cyemezo itaratangazwa.

Kinyarwanda
English
Swahili









