Abafana batumye ibibazo bivugwa muri Rayon Sports byinjirwamo na Leta
Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere hano mu Rwanda, RGB, bamaze kwinjira mu bibazo birimo kuvugwa muri Rayon Sports nyuma yo kuyisubiza abagabo bayiyoboye mu myaka yo hambere.
Ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2025, nibwo inteko ishingamategeko y’u Rwanda bagiraye ibiganiro bigaruka ku ikipe ya Rayon Sports aho abadepite babazaga RGB icyo irimo gukora kugira ngo ikemure ikibazo kirimo kuvugwa cyane muri Rayon Sports.
Ibi yaje nyuma y’igihe kigera ku mezi arenga atandatu hatangiye umwuka mubi hagati mu buyobozi bwa Rayon Sports, aho inama y’ubutegetsi na Komite nyobozi ya Rayon Sports batumvikanaga ku buryo ikipe iyobowe ndetse bamwe bagashinja abandi kubashyira inyuma.
Iki kibazo cyagendaga gifata intera aho abagize inama y’ubutegetsi yakoranaga inama nyinshi n’abagize Komite nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadee ariko ibyo bumvikanye bigasigara aho bakoreye inama.
Ibi byose byagendaga bikurikira amabaruwa yo kuvuguruzanye hagati y’izi mpande zombi ndetse bigakomeza gucanga cyane abakunzi ba Rayon Sports bibaza urwego ruyoboye iyi kipe.
Tariki 8 Ugushyingo 2025, ubwo ikipe ya Rayon Sports yamagaraga gutsindwa na APR FC ibitego 3-0, nibwo ibi bibazo byongeye gufata indi ntera ndetse bigera no ku bayobozi bakuru mu nzego za Leta. Iki gihe nibwo abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje akababaro kabo bijyanye n’ibyo bagendaga bumva ku maradiyo agiye atandukanye.
Bamwe mu bafana baganiriye na UKWELITIMES, mu gahinda kenshi batangaje ko batifuza ubuyobozi buriho bwa Rayon Sports cyane Twagirayezu Thadee kuko babona ntacyo arimo gufasha ikipe yabo.
Umwe yagize ati “ Perezida Thadee ni yegure ntabwo tukimushaka. Tuzongera gusubira kuri Sitade ari uko yeguye, ntabwo tumushaka.”
Undi mufana nawe yagaragaje ko ibibazo biri muri Rayon Sports byose byatewe n’ubuyobozi bw’ikipe buriho kugeza ubu.
Yagize ati “ Iyi ntsinzwi n’ibi bibazo byose ubona muri Rayon Sports, biri ku buyobozi buriho ubu. Iyo ubona umuyobozi afata telefone akavuga ngo wabonye cya runaka ukuntu cyasohotse kireba, ugatuka abasaza bagenzi bawe, ntabwo ari byiza. Thadee natubabarire yegure.”
Nyuma y’aya magambo yose yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bigakomeza kugaruka cyane ku bibazo biri muri iyi kipe. Ibi byatumye Depite Nizeyimana Pie akigarukaho ubwo umuyobozi wa RGB yari yakiriwe n’inteko ishingamategeko amubaza icyo barimo gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Yagize ati “ Ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumiye inama zitandukanye, bisaba ko inzego zibireba neza, ukajya kumva ngo zahagaritswe kubera impamvu z’umutekano. Nabazaga nka RGB ifite imiryango itari iya Leta mu nshingano, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango, mufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi bigagaramo? Ko mbona Rayon Sports ikundwa n’abantu benshi, hakwiye kureba uko twakiza abo bakunze bayo agahinda n’ibibazo by’imiyoborere y’inzego za Rayon Sports ubona zagiye zivuguruzanya.”
Ku rundi ruhande Depite Kanamugire James nawe yunze mu rya Pie abasaba umuyobozi wa RGB ko yamara impungenge bakunzi b’iyi kipe, akavuga icyo nka RGB barimo gukora kugira ngo ibi bibazo bikemuke.
Yagize ati “Nifuza ko umuyobozi yamara impungenge abakunda iyi kipe, ifite ibibazo bitandukanye hari abayobozi bari muri Nyobozi hari abandi bari mu Nama y’ubutegetsi usanga batari guhuriza hamwe bityo Umuyobozi Mukuru wa RGB yashyira umucyo kuri icyo kibazo kivugwa muri iyo kipe n’ingamba zihari zo kubishyiraho iherezo burundu ndetse n’izindi ngamba zanakurikizwa muri siporo kugira ngo umuturage abe ku isonga.”
Nyuma yo kumva ubu busabe n’ibibazo aba bayobozi bavuga, umuyobozi wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko hari icyo barimo gukora kugira ngo Rayon Sports igire amategeko ajyanye n’ibigenga imiryango itari iya Leta kugira ngo bigere ku rwego ruzashimisha abakunzi bayo.
Yagize ati “Rayon Sport ubu ngubu yavuguruye amategeko yayo ariko turi gukorana kugira ngo ayo mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe uwo muryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo bwashimisha abakunzi bayo.”
Ibi byavuzwe n’uyu muyobozi wa RGB, bikomeza kugeza bihwihwiswa ndetse bivugwa ko amakuru yo kongera kwiyunga hagati ya Paul Muvunyi na Twagirayezu Thadee babigizemo uruhare ndetse bitanga n’umusaruro kuko amadeni amwe n’amwe bari bafitiye ababarenze muri FIFA yamaze kwishyurwa.
Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi bongeye kugaragaza ko bari kumwe


Kinyarwanda
English
Swahili









