issa
Umurambo wa Mwarimu Clement wiyahuriye muri Muhazi wabonetse

Nov 13, 2025 - 08:57
 0

Umurambo wa mwarimu Clement wabonetse mu kiyaga cya Muhazi mu gitondo cyo ku wa 13 Ugushyingo 2025 ariko yabonetse yapfuye.

Umurambo wa Iraguha Clement wamamaye nka Mwarimu Clement wabonetse mu kiyaga cya Muhazi mu gitondo cyo ku wa 13 Ugushyingo 2025 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo. Mwarimu Clement w’imyaka 33 y’amavuko yiyahuriye mu kiyaga cya Muhazi ku wa mbere tariki 10 Ugushyingo 2025 ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Yavuye I Kigali afata imodoka ya ‘bus’ itwara abagenzi rusange,ageze ahitwa ku Cyamutara afata moto yerekeza ku kiyaga cya Muhazi ahazwi nka King Fisher. Agezeyo yababije umusale niba aramutse agiye mu mazi atambaye ijire’Gillet’ akagwa mu mazi yarohoma. Umusale yamubwiye ko uwambaye ijiri ntacyo aba naho utayambaye ararohama.

Yahise ababwira ko azi gutwara bityo ababwira ko akeneye kwitwara mu bwato buto. Barabumuhaye bamuha ijire aritwara. Yageze hagati mu mazi ahantu bigoye ko yiroshye mu mazi abantu bamugeraho atarashiramo umwuka.

Yakuyemo ijire yinaga mu mazi noneho arohamamo. Abarobyi bari ruguru cyane baje bihuta basanga yamaze kuburirwa irengero. Niko kwiyambaza inzego z’ubutabazi, polisi ibizobereye ijya mu mazi n’amatoroshi iraheba.

Umunsi wa mbere barananiwe basubukura ku munsi wa kabiri nabwo umurambo barawubura. Ku munsi wa kabiri nta gikorwa cyabayeho cyo gushakisha umurambo kuko bari bategereje ko azareremba hejuru.

Ku munsi wa gatatu rero nibwo umurambo we warerembye hejuru yapfuye nk’uko abari ku kiyaga cya Muhazi babibwiye UKWELITIMES. Kuri ubu umuryango we uri kwitegura kumushyingura. Andi makuru y’uko kumushyingura bizagenda muzabimenyeshwa mu nkuru y’ubutaha.

Mwarimu Clement kubera iki yiyahuye?

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima’RBC’ mu 2025 cyatangaje ko muri Nzeri, abanyarwanda 602 biyahuye mu 2024/2025. Iyo mibare rero yerekana ko 51,3% bari mu myaka 19 na 35 ari nayo myaka ya Mwarimu Clement.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zo mu mutwe, Dr Iyamuremye Jean Damascene yasobanuye ko ibitera kwiyahura birimo;amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango,ibibazo by’amikoro,indwara zo mu mutwe,agahinda n’indwara zidakira.

Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro kuri Mwarimu Clement ntiyakunze kuwugaragaza kuko yarwanye iyo ntambara imbere muri we. Umurambo we wajyanywe ku bitaro byo ku Kacyiru gupimwa barebe icyamuteye kwiyahura.

Kuri ubu Mwarimu Clement yari azwi cyane mu kwigisha imodoka n’amategeko y’umuhanda. Yakoranaga cyane n’ibyamamare mu kwamamaza benshi yabigishije imodoka babona uruhushya rwo gutwara imodoka.

Nov 13, 2025 - 10:35