Cristiano Ronaldo yavuye ku izima agiye gusezera muri Portugal
Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yavuze ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba icya nyuma akinira iyi kipe y'igihugu mu marushanwa akomeye.
Ibi Cristiano Ronaldo yabitangaje ku wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, ubwo yari yitabiriye inama y'ubukerarugendo yabereye mu mujyi wa Riyadh muri Saudi Arabia, ubwo yaganiraga na CNN, yatangaje ko igikombe cy'Isi cya 2026 kizaba icya nyuma akiniye ikipe y'igihugu ya Portugal.
Yagize ati “Nzaba mfite imyaka 41, kandi nibwira ko icyo ari cyo gihe cyo gusezera mu marushanwa akomeye."
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko azasezera umupira w'amagaru vuba kuko yahaye byose abakunzi ba ruhago ku isi.
Yagize ati “Ndimo nishimira ibihe ndi kubamo, ariko iyo mvuga vuba, mu byukuri biba ari vuba cyane, kuko nahaye umupira w’amaguru byose. Maze imyaka 25 ndi mu mupira w’amaguru. Nakoze byose, mfite uduhigo twinshi mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu, ntewe ishema nabyo, reka nishimire ibi bihe, mbe kandi muri byo."
Ronaldo amaze gutsindira ikipe y'igihugu ibitego 143 mu mikino mpuzamahanga, kandi ni umukinnyi wa mbere mu bagabo watsinze mu bikombe by’Isi bitanu bitandukanye.
Iki gikombe cy’Isi kizaba ari icya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, kikaba kinini kurusha ibindi byose byabayeho, kikazatangira ku itariki ya 11 Kamena 2026, muri America, Mexico na Canada.
Cristiano Ronaldo kandi yavuze ko yifuza ko umuhungu we, Cristiano Jr, urimo gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 ya Portugal, azagera aho akaba umukinnyi urusha se.
Yagize ati " Nk’abantu, ntidukunda ko hari umuntu udutambukaho. Ariko jyewe, nifuza ko abana banjye bazantambuka. Sinzabagirire ishyari, mwizere. Nk’umubyeyi, icyo nshaka ni uko umuhungu wanjye aba umuntu wishimye kandi adahura n’igitutu cyo kuba ari umuhungu wa Cristiano Ronaldo. Ndi hano kugira ngo mufashe kuba uwo ashaka kuba we."
Cristiano Ronaldo Jr umuhungu wa Cristiano Ronaldo, amaze igihe ahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Portugal yaba mu batarengeje imyaka 15 ndetse no mu batarengeje imyaka 16, ubona ko ari umusore urimo gutanga icyizere ndetse bijyanye nuko yitwara ashobora kuzaba umukinnyi mwiza kandi ukomeye.
Cristiano Ronaldo azasezera mu ikipe y'igihugu ya Portugal nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2026


Kinyarwanda
English
Swahili









