issa
RDC yikuye muri Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera I Kigali

Sep 19, 2025 - 20:13
 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itazitabira irushanwa ry’Isi ry’imikino yo kunyonga igare UCI Road World Championships 2025 rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Ni ubwa mbere iri rushanwa rikomeye rigiye kubera ku mugabane wa Afurika, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi bo ku rwego rw’isi baturutse mu bihugu bigera ku 110.

Ubu butumwa bwemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo, Jean-Claude Congolo, wavuze ko impamvu nyamukuru yo kutohereza abakinnyi ari ibibazo by’umutekano. 

Yagize ati “RDC yagabweho ibitero n'u Rwanda, igihugu kiri gutegura aya marushanwa. Itsinda ry’abakinnyi b’abagore ryari riri i Goma ryagabweho ibitero n’umutwe wa M23. Ni yo mpamvu RDC idashobora kohereza ikipe yayo i Kigali.”

Icyo cyemezo cyanashyigikiwe na Minisitiri w’Imikino muri RDC, Didier Budimbu, washimangiye ko nta mukinnyi n’umwe w’iki gihugu uzajya gukina muri Kigali.

Nubwo Leta yafashe uwo mwanzuro, bamwe mu bakinnyi b’abanyekongo bagaragaje agahinda gakomeye, kuko iri rushanwa baribonaga nk’amahirwe akomeye yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga no gukina n’abakinnyi bakomeye ku isi. Mu kiganiro bagiranye na Radio France Internationale (RFI), bamwe bavuze ko batunguwe kandi bababajwe n’uko politiki yashyizwe imbere kurusha inyungu z’abakinnyi.

Iyi ngingo y’ishyirahamwe rya siporo muri RDC ikomeje kugaragaza uburyo umutekano muke n’umwuka mubi wa politiki mu karere bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikino mpuzamahanga. Ariko, u Rwanda rwo rugaragaza ko rwiteguye neza kwakira iri rushanwa rikomeye, aho biteganyijwe ko abakinnyi bagera kuri 917 bazaturuka mu bihugu 110 bazakina, mu gihe Kigali izakira abashyitsi n’abafana baturutse hirya no hino ku isi.

Iri rushanwa ryitezweho kuba intangiriro y’igihe gishya cya siporo yo kunyonga igare muri Afurika, n’ubwo kutitabira kwa RDC gushobora gusiga igisa n’icapiro ry’uko politiki ikomeje kwivanga muri siporo.

Sep 19, 2025 - 20:32