issa
Rutsiro hagiye kubera irushanwa rya Triathlon ku nshuro ya mbere

Nov 16, 2025 - 20:43
 0

Mu Karere ka Rutsiro hagiye kubera ku nshuro ya mbere amarushanwa ryitwa Triathlon rihuriza hamwe irushanwa ryo gusiganwa ku magare no ku maguru ndetse no koga.

Iri rushanwa rya Triathlon rikaba riri mu bikorwa bitegerejwe mu iserukiramuco rikomatanyije n’imurikagurisha ryiswe Kivu Beach and Festival, rizabera mu Murenge wa Boneza.

Iri murikagurishaKivu rya Beach Expo and Festival rizatangira kuva ku tariki ya 9 tisozwe ku tariki ya 15 Ukuboza 2025, bikaba biteganyijwe ko rizabera mu busitani bugari bwa Palega Beach Inn, buteganye n’ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga bagera ku 2,000.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Triathlon. Umukuza Jean Baptiste,, yabwiye UKWELITIMES ko abarushanwa bazasiganwa mu birometero 20 ku magare, 5 ku maguru ndetse na metero 450 mu mikino yo koga.

Yahize ati: “Ni umukino ukurura abakerarugendo kandi ukunda gukinwa n’abanyamahanga cyane, kandi uryoheye ijisho kuwureba.”

Yakomeje avuga ko mukuza bari kuvugana n’abashoramari kugira ngo iri rushanwa rijye riba inshuro nyinshi Kandi bifuza gushinga ikipe muri aka Karere izajya ihatana mu marushanwa akomeye.

Yagize ati: “Turasaba abantu kuzitabira uyu mukino, haba mu kuwureba cyangwa mu kuwukina.”

Yongeyeho ko Abatawumenyereye bemerewe no gukina bakora amakipe: umwe akoga, undi akiruka, undi agatwara igare.”

Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye, we yavuze ko ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro bateguye ibi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kumurika ibikorwa by’ababushoyemo.

Ati “Abarushanwa bazahaguruka ku Mutuzo Lodge. Ni umwanya mwiza wo gukurura abakerarugendo no kumurika ubwiza bw’Akarere ka Rutsiro.”

Yakomeje avuga ko muri Kivu Beach Expo and Festival, izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, hazabaho ibikorwa birimo amarushanwa yo gusiganwa ku maguru no kugashya  ndetsr no koga.

Biteganyijwe ndetse ko abazitabira aya marushanwa bazarushanwa no mu mukino wa Badminton, ukinwa hifashishijwe ‘racket’ mu gutera agapira kameze nk’akarabo (volant) na Volleyball ikinirwa ku mucanga ndetse habeho no gusura Inyambo zoga mu kiyaga cya Kivu zikambukiranya ikirwa, ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, n’igitaramo kidasanzwe kizabera bwa mbere mu bwato mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Dative Kayitesi, yemeza ko Kivu Beach Expo and Festival bayitezeho kumurika ibyagezweho muri aka Karere, cyane cyane mu bukerarugendo.

Yanagaragaje ko aka Karere ka Rutsiro gafite ahantu hakurura abakerarugendo, bakihera ijisho ibyiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kivu, imisozi iteye amabengeza, Pariki ya Gishwati-Mukura n’ahandi.

Ati: “Ibyo rero ni ibintu bizafasha abashoramari kumva ko ishoramari bakorera mu Karere ka Rutsiro nta gihombo bashobora kugira, kuko ni akarere k’ubukerarugendo.”

Ubuyobozi bwemeza ko muri Rutsiro hari ahantu henshi heza ba mukerarugendo batemberera

Mu Karere ka Rutsiro hari ahantu henshi bakurura ba mukerarugendo