Burera: Yasanganywe ibiti 17 by’urumogi yahinganye n'ibishyimbo
Polisi ikorera mu karere ka Burera yafatanye umugabo ibiti 17 by’urumogi ruhinzwe mu murima w’ibishyimbo.
Polisi ikorera muri aka Karere yafashe uyu mugabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Uru rumogi barusanze ruhinze ruvanze n'imyaka, mu murima uherereye mu mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera.
Polisi y'u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw'ababikoresha, kenshi bakagira n'uruhare mu guhungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k'ubufatanye n'abaturage nta kintu cyaba ngo cyo kumenyekana bityo akaburira abishora mu byaha by'umwihariko ibirebana n'ibiyobyabwenge kuzibukira kuko batazihanganirwa.
Yagize ati "Amakuru tuyabona k'ubufatanye n'abaturage n'iyo mpamvu twibutsa abishora mu byaha n'ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, kubireka kuko nibatabireka bazafatwa kandi babibazwe."
Yakomeje agira ati "Icyiza kurenza ibindi ni ukwirinda ibyaha n'ibindi bikorwa byahunganya umutekano kuko nutabireka, nudafatwa none uzafatwa ejo. Nshimira n'abafatanyabikorwa bacu muri uri ibi bikorwa bwo kurwanya ibyaha kuko bakora akazi gakomeye kugira ngo ituze n'umutekano bihore bisesuye."
Uwafashwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe n'inzego zibishinzwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









