issa
Mageragere: Abaturage ntibavuga rumwe na Gitifu wababwiye ko bari munsi y’ibirenge bye

Oct 15, 2025 - 12:21
 0

Abaturage bo mu Kagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bahangayikishijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa witwa Cado Samuel, wahawe kuyobora aka Kagari bitewe n’amagambo abashengura umutima ajya ababwira.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace, babwiye UKWELITMES ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari batuyemo ka Ntungamo aherutse kubwirira abacuruzi bagakoreramo mu Nteko y’abaturage ko ataje kumvikana nabo ahubwo yaje kubategeka.

Bavuga ko kimwe mu byabababaje cyane ari uko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa Cado Samuel, yabwiriye aba baturage bo muri aka gace ko ntacyo bavuze kuko bari munsi y’ibirenge bye.

Aba baturage banashimangira ko hari ibintu byinshi bimaze kuzamba muri aka gace bitewe n’umuyobozi bahawe birimo na gahunda ya Ejo Heza.

Umwe yagize ati “ Sha Ntungamo yarapfuye burundu kubera umuyobozi batuzaniye, yaraje abwira abavuga rikijyana ngo ntabwo yaje kumvikana nabo ahubwo ngo yaje kubategeka abantu barumirwa.”

Yakomeje avuga ko uyu muyobozi yafunze utubari dutandukanye muri aka gace.

Ati “ Hari n’uwo yafungiye akabari amubwira ko azagafungura ari uko amuhaye ibihumbi 200 mbese inzara aha yishe abantu.”

Habiyambere izina ryahinduwe we yagize ati “ Yaratubwiye mu Nteko y’abaturage ngo twe ntacyo tuvuze turi munsi y’ibirenge bye abantu barumirwa.”

Yakomeje agira ati “ Ibintu byarazambye maze n’intego yo kugera ku mafaranga twifuza muri Gahunda y’Ejo Heza muri Ntungamo y’amafaranga twifuzaga kugezaho yabuze! kandi mbere si uko byari bimeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Ntungamo, we yanze kugira icyo avuga kuri ibi aba baturage bamuvugaho.

Ubwo UKWELITIMES,yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, ibijyanye n’iki kibazo, we yirinze kugira byinshi abivugaho gusa ashimangira ko abaturage babeshyera uyu muyobozi wabo.

Ati “ Baramubeshyera.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, mu butumwa bugufi yandikiye UKWELITIMES, kuri telefone ye yagaragaje ko umuyobozi watinyuka kuvuga aya amagambo yaba afite ikibazo. 

Ati “ Sha gitifu watinyuka kuvuga gutyo yaba arwaye.”

Oct 15, 2025 - 16:50