
Mufti w’u Rwanda yifurije Abanyarwanda igisibo cyiza cy'ukwezi kwa Ramadhan
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yifurije igisibo cyiza cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan Abanyarwanda bose, by’umwihariko aba Islam.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yifurije igisibo cyiza cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan Abanyarwanda bose, by’umwihariko aba Islam.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cy’ihariye yagiranye na Ukweli Times, aho yagize ati:
"Yemwe abemeye Imana, mwategetswe gusiba nkuko ababanjirije babitegetswe!"
Sheikh Sindayigaya yashimangiye ko igisibo cya Ramadhan ari igihe cyihariye cyo kongera kwegera Imana, gusenga no gukora ibikorwa byiza. Yibukije aba islam kuba maso no kugira imbaraga mu bikorwa by'ubugiraneza no kubaka ubuvandimwe.
Mu kiganiro cye, Mufti Sindayigaya yibukije kandi aba Islam gusabira igihugu cy'u Rwanda amahoro n’umutekano, nkuko Intumwa y’Imana, Aburahamu, yasabiye igihugu yari amaze gutuzamo umuryango we.
Yagize ati: "Aburahamu yasabye Imana arayibwira ati: Mana Nyagasani, iki gihugu kigire igihugu cy’amahoro kandi ugihe ibyiza."
Sheikh Sindayigaya yasobanuye ko isomo dukura muri ubwo busabe bw’Aburahamu ari uko gukunda igihugu no kugisabira ibyiza ari ngombwa mu idini ya Islam.
Yagize ati: "Aburahamu yasabiye igihugu cye amahoro, bityo mu idini ya Islam, gukunda igihugu cyacu no kugisabira ibyiza ni inshingazo zacu twese ."
Mu gusoza, Sheikh Sindayigaya yashimiye aba Islam, abifuriza igisibo cyiza ndetse abibutsa ko igisibo ari impamvu y’ingenzi yo kubaka ubuvandimwe n’ubusabane hagati y’abantu.
Abanyarwanda, by’umwihariko aba Islam, basabwa gukomeza gufata umwanya wo kwibuka abandi mu gisibo, bagasenga kandi bakagira umutima w'impuhwe n'ubuntu.