issa
Minisitiri Gasore yasabye abikorera gutangira imyiteguro yo kubyaza umusaruro icyambu cya Rusizi

May 8, 2025 - 10:50
 0

Abashoramari n’abikorera, basabwe kutangira imyiteguro yo kubyaza umusaruro icyambu cya Rusizi gisigaje igihe gito ngo imirimo yo kucyubaka isozwe gitangire kubyazwa umusaruro.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri Dr Gasore Jimmy wasabye  abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kwitegura kubyaza umusaruro iki cyambu kigeze ku gipimo cya 85% cyubakwa.

Yasobanuye ko gutangira kukibyaza umusaruro bizazamura ubuhahirane n’ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka.

Iki cyambu kirimo kubakwa ahitwa mu Budike ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, cyasuwe na Minisitiri, Dr Jimmy Gasore, serivisi z’ingenzi kizatanga zirimo iz’imisoro, ububiko bw’ibicuruzwa, kwakira no guhagurukiraho ubwato butwaye abagenzi n’ibicuruzwa. 

Minisitiri Gasore ashimangira ko kuba icyambu cya Rubavu nacyo cyamaze kuzura, iyi nayo ni indi nyungu.

Minisitiri Gasore yanasuye inyubako yo ku mupaka wa Rusizi ya 2 izatangirwamo serivisi z’umupaka zizaba zihuriweho n’u Rwanda ndetse na Kongo bihana imbibe.Iyi nyubako nayo igeze ahashimishije kandi yitezweho kunoza serivisi.

Icyiciro cya mbere cy’imirimo icyo kubaka icyambu cya Rusizi, biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka, kigatangira gutanga serivisi mu kwezi kwa Mbere kwa 2026.

Uyu muyobozi yasobanuye ko iki cyambu kizagirira akamaro igihugu muri rusange binyuze mu kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu, asaba abikorera kukibyaza umusaruro.

May 8, 2025 - 10:59