
Ishyamba si ryeru kwa Burna Boy n'umukunzi we Chlöe Bailey
Zabyaye amahari hagati ya Burna Boy n'umukunzi we Chlöe Bailey bari bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo kubera saga ya Lamborghini.
Umuhanzikazi w'umunyamerika Chlöe Bailey wari umaze iminsi ari mu munyenga w'urukundo na Burna Boy, yarangije guhagarika kumukurikira kuri Instagram (unfollow).
Ibi byaje bikurikira amagambo y'umukobwa witwa Sophia Egbueje watangaje ko yaryamanye na Burna Boy akamwizeza imodoka ya Lamborghini ariko nyamara bikarangira ntayo amuhaye.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baremeza ko Chlöe Bailey yababajwe n'imyitwarire ya Burna Boy, cyane ko Sophia atari we mukobwa yaba abeshye imodoka, kuko mbere ye yayibeshye Stefflon Don bakundanaga.
Chlöe Bailey aretse gukurikira Burna Boy nyuma y'uko mu Ukuboza 2024 aribwo batangiye kuvugwa mu rukundo, ndetse mu ntangiriro za Gashyantare Burna Boy yahaye impano nyinshyi uyu mukobwa zirimo n'imikufi ihenze.
Chlöe Bailey yaretse gukurikira Burna Boy kuri Instagram