issa
Urubanza rwa P. Diddy rwatangiye ku mugaragaro: Cassie atanga ubuhamya bwuje ibirego bikomeye

May 17, 2025 - 15:44
 0

New York – Urubanza rwa Sean “P. Diddy” Combs, umwe mu bahanzi n’abashoramari bazwi cyane muri Amerika, rwatangiye ku mugaragaro mu rukiko rwa federal rwa Brooklyn ku itariki ya 12 Gicurasi 2025. Uyu mugabo w’imyaka 55 ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, kwiyitirira ububasha no gukoresha abandi ibikorwa by’urukozasoni.

Mu minsi ya mbere y’urubanza, umuhanzi w’umunyamerikakazi Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy, yatanze ubuhamya bukomeye avuga ko yakorewe ihohotera rikabije kuva mu 2007 kugeza mu 2018. Yatangaje ko yabwirwaga kujya mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye, rimwe na rimwe yatewe ibiyobyabwenge, ibyo bikorwa bigafotorwa cyangwa bigashyirwa ku mashusho na Diddy ubwe. Urukiko rwanerekanye amashusho yafashwe na camera y’umutekano mu 2016 agaragaza Diddy akubita Cassie mu cyumba cya hoteli yo muri Los Angeles.

Mu kurushaho gushimangira ibyo Cassie yatangaje, Dawn Richard wahoze ari umuhanzi muri 'Danity Kane' na we yatanze ubuhamya avuga ko yigeze kubona Diddy akubita Cassie. Abandi bahoze ari abakozi be na bo batangiye gutanga ubuhamya bw’uko Diddy yigeze gukoresha iterabwoba ndetse agatera ubwoba abahanzi nka Kid Cudi, amubwira ko azamutera igisasu mu modoka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Diddy adakwiye kurekurwa by’agateganyo kuko ashobora kubangamira abatangabuhamya. Kugeza ubu, aracyafungiye muri gereza ya federal i Brooklyn, urubanza rukaba ruteganyijwe kumara ibyumweru birindwi. Hateganijwe ko haza kwiyongeramo abandi batangabuhamya barimo abahanzi n’abakozi bo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ku ruhande rw’abamwunganira mu mategeko, bavuga ko Diddy afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe izwi nka bipolar disorder, ishobora kuba yaragize uruhare mu myitwarire ye. Bavuze kandi ko abagore bose bari mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina babikoraga ku bushake bwabo, ibyo Cassie yahakanye yivuye inyuma, avuga ko babaga batewe ubwoba cyangwa ibiyobyabwenge.

Ikirego kandi kigaragaza ko Cassie yahawe miliyoni 31 z’amadolari y’Amerika muri gahunda yo kurangiza urubanza binyuze mu bwumvikane, ndetse n’andi $15.5 miliyoni yishyuwe na InterContinental Hotels Group, hoteli zabereyemo ibyo bikorwa.

Urubanza rwa Diddy rurimo gukurikirwa n’abantu benshi ku isi, by’umwihariko abakurikiranira hafi ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari n'inkuru mbarankuru ziri gutegurwa kuri Netflix zizagaragaza uru rubanza n’ingaruka zabyo ku bahohotewe.