issa
Icyorezo cya Ebola muri RDC cyatangiye kugabanuka

Oct 3, 2025 - 07:40
 0

Ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko icyorezo cya Ebola cyari kimaze igihe cyibasira Intara ya Kasai kiri kugaragaza igabanuka, mu gihe OMS/WHO nayo yemeza ko ingamba zafashwe zagabanyije ikwirakwira ryacyo muri iyo ntara.

Ni amakuru yatangajwe n’inzego z'ubuzima muri icyo gihugu ku wa 2 Ukwakira 2025, akaba avuga ko nyuma y’igihe kitari gito icyorezo cya Ebola gikwirakwira mu ntara ya Kasai ndetse kikabuza ubuzima abantu batari bake ko ubu kiri kugenda kigabanuka muri iyo ntara, naho OMS/WHO yo ikavuga ko igabanuka ryacyo ari umusaruro w’ingamba zafashwe bigatuma ikwirakwira ryacyo rigabanuka.

OMS/WHO ivuga ko kuva icyo cyorezo cya Ebola cyatangira kugaragara muri iyo ntara ya Kasai kuva uyu mwaka watangira muri Mutarama ko handuye abantu 64, barimo 42 bishwe n’acyo, mu gihe 22 bakitabwaho n’inzego z'ubuzima muri iyo ntara ya Kasai ndetse ko uwo mubare kuba utiyongera nyirizina ari izo ngamba zo kugikumira zafashwe.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize inzego z'ubuzima zo muri DRC zari zatangaje ko hagaragaye abanduye bashya barindwi barimo abaganga batanu banduye icyo cyorezo ndetse bakaza gupfa bishwe nacyo muri iyo ntara ya Kasai, uretse ko ubu inzego z'ubuzima muri icyo gihugu zemeje ko umuvuduko w’ikwirakwira ryacyo ugenda ugabanuka bitewe n’imbaraga zashyizwe mu kugikumira no gukurikirana abanduye bakitabwaho neza no kongera uburyo bwo kwirinda ku batarandura.

Kugeza ubu abantu barenga 4,100 bamaze gukingirwa urukingo rurinda ikwirakwira ryacyo, uretse ko inzego z’ubuzima za DRC zivuga ko kwanduzanya mu miryango yagaragayemo abanduye no gutinda gushyira abanduye mu kato bigaragara hamwe na hamwe muri iyo ntara bishobora kongera ibyago no kucyongerera imbaraga zarimo zigabanuka.

Oct 3, 2025 - 09:55