Muri Rayon Sports nta kibazo kirimo! Twagirayezu Thadee yirengagije ukuri kuri mu ikipe ayoboye
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko muri Rayon Sports nta kibazo gikomeye kuko ibirimo yemeza ko ari rusanga kandi byabonerwa umuti.
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, Fan Club ya Rayon Sports yitwa Rayon twifuza, yasuye umuganga w'iyi kipe Mugemana Charles aho arwariye mu bitaro bya CHUCK.
Ni umugabo umaze igihe kigera ku myaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports, ariko mu minsi ishize yaje kugira uburwaye butamworoheye biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro.
Iyi Fan Club yitwa Rayon twifuza, isura Mugemana Charles yaherekejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ndetse na bamwe mu bo bayoborana iyi kipe. Uyu muyobozi yaje guhumiriza abakunzi b'iyi kipe nyuma y'inkundura y'ibibazo bikomeje kugenda biyivugwamo.
Nyuma yo gusura Mugemana Charles, Twagirayezu Thadee yambwiye abakunzi b'iyi kipe bari kumwe nawe ko Rayon Sports bifuza ari Rayon Sports ikora ibikorwa by'urukundo ndetse inakora ibikorwa bya Siporo. Uyu muyobozi Kandi yibukije abari aho ko Mugemana ari uw'agaciro gakomeye muri iyi kipe kuko ayikoreye igihe kinini ndetse anayikunda.
Yagize ati " Rayon twifuza n'iyisura umuryango, n'iyihumuriza abantu ndetse ikora n'ibikorwa bya Siporo. Umurwayi tuvuye gusura, Dr Charles, ni urugero rwiza muri Rayon Sports. Umuntu umaze imyaka 30 akorera Rayon Sports, ni ibintu by'agaciro cyane. Twebwe tuyibamo, tuyikunda ariko we ayibamo, ayikunda anayikorera. Nuzajya nawe utanga amafaranga uzage wibaza ngo nzafasha ikipe imyaka ingana gute?"
Perezida wa Rayon Sports, yambwiye abari muri iyi Fan Club ko muri iyi kipe nta kibazo kirimo wavuga ko byacitse kuko ibirimo ari rusange kandi byabonerwa umuti.
Yagize ati " Ukurikije ibirimo kuvugwa hanze wavuga ko byacitse, ariko muri Rayon Sports nta kibazo kirimo. Ibibazo ifite ni ibibazo rusange kandi bishobora gukemuka."
Yakomeje agira ati " Twagize ibyago ejobundi, dutsindwa na APR FC twese turababara cyane. Ariko tugomba kubyihanganira tukongera tugahaguruka. Hari ibivugwa ukibaza icyabaye, hari igihe nagiye kubona mbona ngo Thadee yakoze ibi. Uwo muntu aba ashaka kukujyana mu murongo we kugira ngo yicururize."
Uyu muyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, kuvuga gutya uwavuga ko yirengagije ukuri akuzi ntabwo yaba yibeshye kuko muri iyi kipe haravugwamo ibibazo byinshi birimo amadeni, kutumvikana hagati mu buyobozi ari nabyo bishobora kuzatuma umusaruro w'ikipe uba mubi ku rushaho hatagize igikorwa.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntabwo irishyura Milliyoni zigera kuri 30 za Robertinho, iyi kipe ntabwo irishyura Adulai Jalo million zirenga 10 z'amanyarwanda, iyi kipe yamaze kuregwa na Afhamia Lotfi muri FIFA nyuma yo kwirukanwa, ibintu avuga ko byakozwe mu buryo bunyurangije n'amategeko, kuvuguruzanya kw'amabaruwa hagati mu buyobozi, ndetse n'ibindi.
Shampiyona yahagaze ikipe ya Rayon Sports imaze gutsindwa na APR FC isuzuguwe ariko ntacyo byayihungabanyijeho ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda, kuko iracyari ku mwanya wa kabiri n'amanota 13 nubwo ikoze ikosa rito ikipe zirimo Gasogi United na Musanze FC zahita ziyishyira inyuma kuko zifite amanota 12.
SOURCE: RWANDA MAGAZINE


Kinyarwanda
English
Swahili









