Karongi: Yafunzwe azira gukuriramo inda ku bitaro, umwana akamuta mu ndobo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero.
Uyu mukobwa wari usanzwe uba i mu Mujyi wa Kigali ariko avuka mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi,amakuru avuga ko nyuma yo gusubira iwabo, ku wa 16 Ukwakira 2025, yababwiye ko yarwaye impiswi bucya bamuherekeza ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu yabwiye itangazamakuru ko yageze kuri iri vuriro yinjira mu isuzumiro abwira umuforomo wamusuzumye ko arwaye impiswi, amutuma umusarane.
Bivugwa ko ubwo yari agiye mu bwiherero kuzana umusarane aribwo yakuyemo inda, umwana amuta mu ndobo y’amazi akoreshwa mu bwiherero, arasohoka, abaturage bamubonaho amaraso ari gutonyanga, bahita bamufata kubera ko yashakaga guca inyuma y’ubwiherero ngo yiruke, abaturage bahita bamusubiza mu ivuriro.
Uyu muyobozi w’iki kigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire avuga ko bahise bahamagara, abayobozi b’inzego z’ibanze, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bata muri yombi uyu mukobwa, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, we yasabye abakobwa kurangwa n’indangagaciro zibarinda gutwara inda z’imburagihe, asaba n’ababyeyi kuba hafi y’abana babo.
Yagize ati “Inama tugira abakobwa ni uko igihe atwaye inda atabiteganyije adakwiye kwihekura, ahubwo akwiye kwemera ingaruka z’amahitamo ye, akabyara umwana akamurera”.
Yakomeje asaba ababyeyi kongera imbaraga mu kuba hafi y’abana babakomokaho bakabaha uburere n’uburezi.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari umwana wa kabiri yari abyaye kubera ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali bamutera inda, arataha abyara umwana wa mbere, acutse amusigira nyina ahita asubira gukora akazi ko mu rugo.


Kinyarwanda
English
Swahili









