issa
Rutsiro: Umwe yapfiriye mu mpanuka, abandi icyenda barakomereka

May 7, 2026 - 11:54
 0

Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka ya Coaster yagonganye na Minibus ubwo byari bigeze mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abantu icyenda yabereye  mu Murenge wa Ruhango mu Mu Karere ka Rutsiro, mu gitondo cyo ku 6 Gicurasi 2026. 

Amakuru avuga ko iyi modoka ya Minibus yavaga mu Murenge wa Boneza itwaye abaturage bari bagiye i Rubavu, kubera umuvuduko ukabije yagonze ipoto y’amashanyarazi ryari ku muhanda, igwa mu muhanda ndetse uwitwa Ntirenganya Jean Damascene ahita apfa abandi bantu icyenda bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanul Kayigi yemeje iby’aya makuru agira ati “Habaye impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yavaga Karongi igana i Rubavu ita igisate cy’iburyo bw’umuhanda bituma igongana na Coaster yavaga i Rubavu igana i Karongi na yo itasatiriye inkombe y’iburyo bw’umuhanda, hakomeretse byoroheje abantu icyenda hapfamo umuntu umwe.”

SP Kayigi yashimangiye ko impanuka yatewe n’imiyoberere mibi y’ibinyabiziga no kudasatira inkombe y’iburyo bw’umuhanda byakozwe n’abari batwaye ibinyabiziga byombi aboneraho kwibutsa abatwara ibinyabiziga kuzirikana ko umuhanda ukoreshwa n’abandi bantu bakirinda uburangare no kwirara kuko amakosa bakora ariyo ateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zigatera n’ingaruka zitandukanye.