Nyakabanda: Ibyishimo ni byose nyuma y’uko bahawe inzitiramibu
Abaturage batandukanye bo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge bari mu byinshimo bikomeye nyuma y’uko bahawe inzitiramibu.
Ibi aba baturage babitangarije UKWELITIMES nyuma y’uko hatangiye igikorwa cyo guha abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge inzitiramibu.
Bamwe mu baturage batuye hafi y’ishyamba rya Mont Kigali babwiye UKWELITIMES ko bishimiye igikorwa cyo guhabwa inzitiramibu ndetse bashimangira ko zizabafasha cyane kutarwara malariya.
Habiyambere Faustin yagize ati “ Sinakubwira uburyo nishimye, uzi uburyo imibu yari itumereye nabi harakabaho Leta yacu, umuntu ntiyasinziraga.”
Mukamana Alice yagize ati “ Nye icyo nabikundiye n’uko bari gutanga inzitiramibu banagendeye ku mubare w’umuryango, Noneho nka twe dutuye hafi y’ishyamba twari turembejwe n’imibu wagira ngo Leta nayo nayo yari ibizi.”
Iyi gahunda yo guha abaturage inzitiramibu iri kubera mu bice bitandukanye byose by’Igihugu.
abaturage benshi bari kujya gufata inzitiramibu

Kinyarwanda
English
Swahili








