U Rwanda rwasabye Ubwongereza guta muri yombi Abakekwaho gukora Jenoside bucumbikiye
Jonston Busingye, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza yasabye iki gihugu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside bagera kuri batandatu cg bagashyikirizwa ubutabera bw'u Rwanda.
Ambasaderi Busingye yagaragaje ko aba bakekwaho gukora Jenoside bakidegembya mu bwongereza bidakwiye, asaba ko bashyikirizwa inkiko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagahabwa ubutabera.
Ibi Ambasaderi Jonston Busingye yabigarutseho kuri uyu wa 08 Mata, Ubwo Abanyarwanda baba mu Bwongereza batangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Abarokotse Jenoside bakwiye kubona ubutabera mu gihe bakiriho ni igikorwa gitanga ihumure rikomeye. Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Buholandi, Denmark, u Bufaransa na Suwede byashyikirije ubutabera cyangwa byohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Ariko u Bwongereza bwo ni bwo bukirimo kubakira.
Yakomeje agira ati "Abantu batandatu bazwi bakekwaho Jenoside bakiri ku butaka bw’u Bwongereza kandi bazwi n’ubuyobozi bwaho.”
Mu bakekwaho Jenoside bazwi bari mu Bwongereza harimo, Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza ndetse na Célestin Ugirashebuja wari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama.
Ambasaderi Busingye yavuze ko u Rwanda rwabanje kugerageza inzira yo kubasaba ko boherezwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.
Ambasaderi Busingye yavuze ko Guhera mu 2018 u Rwanda rwasabye ko abo bantu bacirwa imanza mu nkiko zo mu Bwongereza, hakaba hari impungenge ko abo bantu bagenda basaza.


Kinyarwanda
English
Swahili









