
Uwahoze ari mu buyobozi bukuru bwa M23 yashinze umutwe w'Ingabo urwanya Leta ya Kinshasa
Kaine Innocent, wahoze afite Ipeti rya Colonel mu mutwe w'Ingabo za M23 yashinze umutwe ufite n'Igisirikare mu rwego rwo kurwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yagiye hanze ku wa 30 Werurwe 2025, uyu mutwe wiswe Coalition Nationale pour la Liberation du Congo (CNLC) ukaba waragaragaje ko ufite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa. Iri tangazo rigaragaza ko Colonel Innocent Kaina ari we Mugaba Mukuru w’ingabo za FNLC, mu gihe umuvugizi wazo yitwa Major Kasereka André.
Colonel Innocent Kaine yari mu bayobozi b'Ingabo za M23 ubwo uyu mutwe wafataga umujyi wa Goma mu mwaka wa wa 2012, nyuma ukaza kuwuvamo ndetse ukaneshwa nyuma yo gukozanyaho n'Ingabo za Leta zifatanyije n'iza SADC ndetse na MONUSCO.
Col.Kaine yatangaje ko nyuma yo gushwana n'umugaba mukuru w'Ingabo za M23, General Sultani Makenga Emmanuel yafashe umwanzuro wo kwiyomora kuri uyu mutwe, cyokoze atangaza ko afite abana babarizwa mu mutwe w'Ingabomza M23.
Col. Kaine Innocent: Umuyobozi wa CNLC
Umutwe washinzwe na Col.Kaine Innocent (CNLC), ufite igisrikare cyiswe Forces Nationale pour la Liberation du Congo (FNLC) ndetse ukaba ufite ibirindiro mu ntara ya Ituri yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni mu gihe umutwe wa M23 yahozemo wamaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo harimo imigi ikomeye nka Goma, Bukavu, Walikare n'Iyindi.
Muri iryo tangazo, uyu mutwe bigaragara ko ufite icyicaro ahitwa Aveba mu ntara ya Ituri, ba nyirawo bavuga ko mu byatumye bahitamo kujya iy’ishyamba harimo “imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa irangwa no kuba butarajwe ishinga n’imibabaro abanye-Congo baterwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.”
Mu byo Kaina n’umutwe we banenga Leta ya Kinshasa, harimo ruswa, icyenewabo, kugura abo ishaka kwiyegereza, guta muri yombi abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, itoteza ndetse n’amacakubiri.
Uyu mutwe wagaragaje ko hakenewe ko abanye-Congo bahabwa serivisi mu cyubahiro kandi biciye mu miyoborere myiza; ikindi akaba ari ngombwa ko RDC ivanwa mu bibazo irimo biterwa no kwikunda kw’abayiyobora.
Ishingwa ry'umutwe wa CNLC, rikurikirana n'undi mutwe washinzwe na Thomas Lubanga awita Convention pour la Révolution Populaire (CRP), uyu nawo ukaba ubarizwa mu ntara ya Ituri kandi ukaba ufite intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.
Thomas Lubanga: Umuyobozi wa CRP
Amakuru avuga ko Col. Kaine na Thomas Lubamnga baba basanzwe ari inshuti y'akadasohoka, ni mu gihe hashize iminsi ibiri gusa uwahoze ari inshuti y'akadasohoka ya Perezida Tshisekedi Rex Kazadi waniyamamarije kuyobora Igihugu atangaje ko yamaze kwihuza n'ihuriro AFC/M23.