Nina Roz arifuza ko abahanzi bose bajya muri Politike, Davido yashyize hanze album, Drake yanze guha agahenge Kendrick Lamar:Avugwa mu myidagaduro

Apr 18, 2025 - 16:15
 0

Amakuru y'imyidagaduro agezweho muri Afurika no mu Burengerazuba bw'Isi.

Umuhanzikazi wo muri Uganda Nina Roz, yatangaje ko aba yifuza ko abahanzi bose bajya muri politike kugira ngo  bazamure ijwi ryabo rivuganire abaturage.

Kuri Nina Roz, yumva ko umuhanzi kuba afite ubwamamare abasha kuvuga abaturage bakamwumva, ibyo yabikoresha azana impinduka nziza muri rubanda biciye mu kubavuganira.

Uyu muhanzikazi yumva ko mu gihe waba uri umuhanzi ntakindi kintu ukora waba warahombeye sosiyete kandi uri umuntu wikunda.

Mu mwaka washize, akaba ari bwo Nina Roz yafashe icyemezo cyo kuzatanga kandidatire mu matora y'Abadepite azaba mu 2026 aho azaba ari mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya National Unity Platform (NUP) riyoborwa na Bobi Wine.

Kasuku yateye ishoti akazi ko kuri Televiziyo

Umunyamakuru wo muri Uganda Kasuku, aratangaza ko yaretse akazi gashya yari yahawe ko gukora kuri Televiziyo kubera You Tube Channel ye.

Uyu mugabo avuga ko kuri Televiziyo bari kujya bamuha amafaranga make kandi kuri channel ye ahakura menshi, bityo ko atari kwirirwa yivuna.

Kasuku usanzwe ukora inkuru zitariho ivumbi, avuga ko kuba yaranze kujya kuri Televiziyo, atari ikibazo cyo kutaba umunyamwuga, ahubwo ari ikibazo cy'ubucuruzi, aho yemeza ko icyo areba ari inyungu.

Drake yanze guha agahenge Kendrick Lamar

Umuraperi Drake abinyujije ku Banyamategeko be, yongeye gutanga ikirego agaragaza ko Kendrick Lamar yongeye kumwibasira mu ruhame ubwo yataramiraga muri Super Bowl yabaye muri Gashyantare 2025.

Mu kirego cyatanzwe ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, Drake yavuze ko Super Bowl ari igikorwa gikomeye kandi cyakurikiwe n'abantu benshi basaga miliyoni 133.3.

Yavuze ko ubwo Kendrick Lamar yaririmbaga indirimbo 'Not Like Us', hari ijambo yaririmbye agaragaza ko Drake yabaswe no kuryamana n'abana b'abakobwa bato.

Drake yavuze ko yagaragaje Kendrick Lamar yamugaragaje nk'umuntu w'ikirura ahora ashaka kwangiza abana bato b'abakobwa, ndetse abikora asa n'ucira amarenga abaturanyi be kujya bamuhozaho ijisho ngo hato atazangiza abakobwa babo.

Drake yahamije ko ibi ari  ibintu byari byateguwe kugira ngo bangize izina rye imbere y'imbaga y'abantu, kandi koko ngo byamugizeho ingaruka kuko hari abandi bantu bashya bahise bamwitwaramo umwikomo bumva ko koko ari umuntu mubi ndetse ko byagize ingaruka ku mubano we na bamwe mu bo mu muryango we.

Guhera mu mwaka washize, Drake yakomeje kubabazwa n'iyo ndirimbo ya Kendrick Lamar. Kubera yo, yaranahagurutse yitabaza inkiko arega ibigo  bitandukanye birimo Universal Music Group na Spotify avuga ko byayamamaje.

Uwari umukunzi wa Liam Payne yavuze amagambo ya nyuma yamubwiye

Kate Cassily wahoze akundana na nyakwigendera Liam Payne, yavuze ko amagambo ya nyuma uyu mukunzi we aheruka ari igihe yamusezeraga agiye gufata indege akamubwira ko iyo nshuro yari iya nyuma amubonye ntiyabyitaho agira ngo ni bimwe by'abakunzi.

Liam Payne yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2024 ahanutse mu igorofa rya hoteli yitwa Casa Sur hotel iri i Buenos Aires muri Argentina aho yari mu biruhuko we n'uyu mukunzi we Kate.

Ubwo bari mu biruhuko bitari byarangira, Kate yaje gufata icyemezo cyo kumusiga muri Argentina asubira iwabo muri Florida, ari nabwo Payne yamusezeyeho agiye gufata indege amubwira ko atazongera kumubona ukundi.

Davido yashyize hanze album ye nshya

Kuri uyu wa 18 Mata 2025, umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yashyize hanze album ya Gatanu yise '5ive'.

Ni album iriho indirimbo 17 yitabajeho abandi bahanzi barimo Omah Lay, Victony,  OdumoduBlvck,YG Marley, Chike, Shensea, Shensea, Becky G  n'abandi.

5ive akaba ari album ya Gatanu ije ikurikira indi ya Kane yise Timeless yasohotse ku wa 31 Weurwe 2023 aho yariho indirmbo zakunzwe cyane zirimo Unavailable, aho iyi album yanahatanye mu byiciro bitatau muri Grammy Awards nubwo nta gihembo yatwaye.

CKay agiye gutandukana na label yabagamo

Umuhanziki wo muri Nigeria Ckay yamaze gutangaza ko agomba gutandukana n'inzu ifasha abahanzi yo muri Afurika y'Epfo yitwa Warner Music South Africa yari amazemo imyaka itatu.

Uyu muhanzi atangaza ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye atazayongera. Ati:"Buri rugendo rugira intangiriro rukagira n'iherezo. Urugendo rwanjye muri Warner Music South Africa rwari ingenzi kandi ndabashimira."

Muri iyi label akaba yarahakoreyemo album ebyiri zirimo 'Sad Romance' yasohoye mu 2022 ndetse n'iyindi yise Emotions yasohotse mu 2024.

Ckay akaba agiye gusohoka muri Warner Music South Africa agashyira imbaraga muri label ye yise Boyfriend Music nk'uko yabitangaje mu mwaka washize.

Apr 18, 2025 - 16:42

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.