issa
Amerika ishobora kubererekera ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Ukraine n’u Burusiya

Apr 18, 2025 - 18:17
 0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Perezida Donald Trump ashobora guhagarika umuhate yashyiraga mu biganiro byo guhuza Ukraine n’u Burusiya. 

Ibi yabigarutseho kuri uyu Kuri uyu wa Gatanu, avuga ko  ngo niba nta ntambwe igaragara iri guterwa mu biganiro biri kubera i Paris hagati y’Amerika, Ukraine n’u Burayi Trump atazongera ibindi biganiro.

Rubio yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza iki gikorwa mu byumweru n’amezi. Amerika ifite ibindi byihutirwa byo  kwibandaho.”

Gufata uyu mwanzuro Amerika ibishingira kukuba u Burusiya bwaranze gahunda ya Amerika yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30, ndetse bukongera kugaba ibitero ku Mijyi ya Ukraine nka Kharkiv na Sumy.

Gusa ku rundi ruhande, Trump aherutse gushinja Zelensky ko ariwe wabaye gashozantambara ku Burusiya bityo ko akwiye kugenda gacye.

Ni mu gihe ku munsi w'ejo ku wa Kane, Qatar yatangaje ko igiye kwinjira mu buhuza kuri ibi bihugu mu rwego rwo guhagarika intambara ikomeje guhitana benshi.

Apr 18, 2025 - 18:19