Ruhango: Abantu batatu bishwe n’inzoga banyweye
Abantu bane bo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango banyweye inzoga batatu muri bo bahita bapfa.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko muri aba bantu batatu bapfuye harimo umugore n’umugabo babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakeka ko aba bantu bishwe n’inzoga ya kanyanga banyweye.
Umwe yagize ati “ Ishobora kuba ari kanyanga ngo bari basangiye ari bane.”
Undi musore yagize ati “ Ni ukuvuga ababyeyi bacu bagiye mu kabari barataha tukabona barapfuye, ni kibazo gikomeye twagize cyanaduteye ihungabana, turi kumva abantu bavuga ko bishwe n‘inzoga.”
Umukuru w’umudugudu wa Rusororo wo mu Kagari ka Bweramana, nawe yavuze ko bakeka ko aba bantu inzoga banyweye ariyo yabishe.
Ati “Basanze banywa inzoga ariko ejo ntayo bari banyweye, amakuru usibye amakuru bari kugenda bavuga ngo bishoboka kuba ari supaguru banyweye nibyo abaturage barimo kuvuga ariko ntabwo mbizi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepfo CIP Hassani Kamanzi, nawe yemereye umunyamakuru ko aya makuru bayamenye.
Ati “ Nibyo koko abantu bagera kuri bane bagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye aho bafashwe bose bataka umutwe banaribwa mu nda ndetse bamwe muri banavuga ko batari kubona, ibyo byose bikaba byaraturutse ku ntandaro y’inzoga bari banyweye ahari itujuje ubuziranenge kuko aho bamariye ku yinywa izo ngaruka zatangiye kubageraho.”


Kinyarwanda
English
Swahili









