Turahirwa Moses yajuririye igifungo cy’umwaka yahanishijwe
Turahirwa Moses wahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yajuririye icyo gihano mu Rukiko Rukuru.
Uyu Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions, yashinjwe n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri ari byo, kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.
Mu iburanisha, Turahirwa yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uri kumufasha mu bujyanama.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gutegeka ko agirwa umwere ku cyaha cyo gutunda urumogi rwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rutegeka ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kandi asonerwa n’amagarama y’urubanza.
Nyuma y’icyo cyemezo cyafashwe n’Urukiko mu Ukuboza 2025, Turahirwa Moses yahise ajuririra igihano, mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025, ikirego cyakirwa ku wa 29 Ukuboza 2025 akaba agitegereje ko urubanza rwe ruhabwa itariki.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions


Kinyarwanda
English
Swahili









