
Anne Kansiime yavuze ko ubwamamare bwe bwahereye mu mashuri
Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda, yavuze ko ubwamamare bwe atari ubwa vuba, kuko yiga mu mashuri yisumbuye yari icyamamare mu kigo.
Kansiime yagaragaje ko na mbere y'uko yamamara mu rwenya, yari n'icyamamare mu Ishuri ryisumbuye ry'Abakobwa rya Bweranyangi riherereye mu Karere ka Bushenyi.
Ku ishuri rya Bweranyangi, Kansiime yari umukinnyi wa Volleyball ndetse agakina na Ruhago, akaba yaranayoboye korali y’ishuri.
Muri iki kigo kandi Kansiime yahiganye n'ibindi byamamare nka Barbie Kyagulanyi, umugore wa Bobi Wine.
Ibi bigaragaza ko Bweranyangi yareze abantu benshi babaye ibyamamare uyu munsi wa none.
Kuva mu mikino, umuziki, kugeza yinjiye mu rwenya bigaragara ko Anne Kansiime yari umunyempano ndetse ubwamamare bwe bwatangaye kare.