
Grammy Award: Davido yikirigise araseka
Umuhanzi Davido yateye urwenya ateguza isi yose ko izatungurwa n'umuzingo wa Gatanu agiye gushyira hanze.
Ibi Davido yabitangaje mu gihe ari kwitegura gushyira hanze album ya Gatanu yise "5IVE".
Yagize ati"Abantu benshi ku isi baransuzugura ngo nta mpano mfite bitewe nuko mfite abanyandikira indirimbo. Ukuri ni uko na Michael Jackson yandikishakaga indirimbo kandi aracyafatwa nk'umuhanzi w'ibihe byose".
Davido yakomeje avuga ko muri Afurika bifatwa nk'igisebo kwandikisha indirimbo. Davido yasobanuye ko album azasohora izaba yihariye kandi yiteguye ko izatwara Grammy award.
Davido ari mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy award inshuro eshanu ariko buri gihe ataha yimyiza imoso.