
Ebrahim Rasool ntiyemerewe kuba muri Amerika nk’ambasaderi wa Afurika y’Epfo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo Gihugu, Ebrahim Rasool, nyuma yo kumushinja urwango akigirira ndetse na Perezida wacyo, Donald Trump.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko Ambasaderi Rasool atacyemerewe kuba muri Amerika nk’umudipolomate.
Ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nta kintu dufite cyo kuganira na we bityo afatwa nk’utagifite ikaze hano.”
Ambasaderi Ebrahim Rasool ashinjwa kwita Perezida Donald Trump na Guverinoma ye nk’abafite amatwara ashingiye ku irondaruhu.
Ibi akaba yarabishimangiye mu kiganiro yatanze muri Kaminuza ya Mapungubwe Institute for Strategic Reflection i Johannesburg, aho yagaragaje ko imvugo ya Donald Trump ya “Make America Great Again” ugenekereje mu Kinyarwanda “Tugire Amerika igihangange nanone”, igamije guhangana n’ubwiyongere bw’ingeri zitandukanye z’abatuye Amerika batari abazungu gusa.
Si ubwa mbere Amerika ifatiye icyemezo nk’iki Afurika y’Epfo kuko no muri Gashyantare 2025, yahagaritse inkunga zose yayihaga iyishinja gufatira ubutaka bw’abaturage b’abazungu hakoreshejwe igitugu.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu byatangaje ko uyu mwanzuro ubabaje byongeraho ko iki Gihugu cyiteguye kongera kubaka umubano uhamye ku bw’inyungu rusange.
Ebrahim Rasool yabaye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2010 ageza mu 2015. Yongeye gushyirwa kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.