issa
Spice Diana yafungishije Roger Lubega

Spice Diana yafungishije Roger Lubega

Nov 19, 2025 - 13:27
 0

Muri Uganda inkuru ishyushye ni iy’ifungwa rya Roger Lubega. Impamvu zitangwa n’abanyamakuru bazwi mu myidagaduro y’i Kampala barimo Simon Maseruka na Ronnie Mark Kiyinji babwiye UKWELTIMES ko Spice Diana aherutse gusimbuka urupfu rwari rwateguwe neza na Roger Lubega.

Umuhanzikazi Spice Diana yatanze ikirego cyafungishije uwahoze ari umujyanama we Roger Lubega.

Muri Uganda inkuru ishyushye ni iy’ifungwa rya Roger Lubega. Impamvu zitangwa n’abanyamakuru bazwi mu myidagaduro y’i Kampala barimo Simon Maseruka na Ronnie Mark Kiyinji babwiye UKWELTIMES ko Spice Diana aherutse gusimbuka urupfu rwari rwateguwe neza na Roger Lubega. Icyo gihe Spice Diana yari ageze I Munyonyo abantu baramuteze bashaka kumwitambika mu modoka ngo bamwice ariko yarabacitse bimusaba ko aba avuye mu gihugu by’agahe gato ubundi amaze gushira impumu agaruka mu rugo.

Akigaruka rero yatekereje umuntu bafitanye ibibazo waba wamugambaniye asanga  ni Roger Lubega bahoze bakorana bagatandukana umwe atabishaka. Roger Lubega niwe warakajwe n’igenda rya Spice Diana bakoranye kuva mu 2016 ari nawa wubatse izina afite magingo aya.

Roger Lubega yahawe miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda n’ibice bitatu by’inzu zo gucumbikamo’Apartment ariko ntiyanyuzwe bitewe n’uko yumvaga bageze igihe cyo gusarura ibyo bakobokeye. Kuri ubu rero Roger Lubega yatawe muri yombi ku buryo yaba telefoni ze, n’iwe nta na hamwe wamusanga.

 Niwe wagiye kwitaba mu mpera z’icyumweru gishize ariko byarangiye adatashye bisobanuye ko ari gukorwaho iperereza. Spice Diana, ari mu bahanzi bakunzwe muri Uganda akaba abikesha izina yubakiwe na Roger Lubega baje gutandukana.

mu 2020 Spice Diana yigeze kubwira NBS TV ko iyo adahura na Roger Lubega atari kwamamara kuko yari yarabuze aho yamenera. Icyakora amafaranga yaje kuboneka noneho barayashwanira kuko Roger Lubega yaryaga wenyine ntashore mu ndirimbo zafata isoko ryo hanze ya Uganda.

Ibi rero byababaje cyane Spice Diana wari ufite inyota yo kwambutsa muzika ye atangiza label yise 9Yard aho yifasha byose mu muziki. Spice Diana na Roger Lubega bakoranye imyaka 10 banatandukanye ari uko Roger Lubega yateguye igitaramo cya Spice Diana cyanagenze neza.

Mu 2021 ubwo bari bamaze imyaka itanu bakorana, Spice Diana yifurije Roger Lubega isabukuru y'imyaka y'amavuko akoresha amagambo yasize benshi bibaza niba badakunda. Yanditse ko isengesho yasenze Imana mu 2016 ryasubijwe ahura na Roger Lubega bityo amuhindurira ubuzima. Hari n'andi makuru yavugaga ko babana mu nzu imwe nk'umugore n'umugabo.

Spice Diana yafungishije Roger Lubega

Nov 19, 2025 - 13:27
Nov 19, 2025 - 13:56