Havutse intambara y'amagambo ikomeye hagati ya Wizkid na Seun Kuti Tiwa aricuza kubyara: Avugwa hanze mu myidagaruro
Mu ruganda rw'umuziki wa Nigeria hari kurangwamo intambara y'amagambo ikomeye hagati y'abahanzi babiri b'ibihangange bibiri; Wizkid ndetse na Seun Kuti.
Ni intambara yatangijwe na Seun Kuti, ubwo kuva kera hose yahoraga ashotora Wizkid amubwira ko amurenze mu muziki, avuga ko nubwo Wizkid bamuha ibyubahiro byinshi muri muzika ariko nta birenze yawukozemo, ko ahubwo nawe bakwiye kujya bamuha icyubahiro akwiye.
Ni amagambo yababaje cyane umuhanzi Wizkid, bituma nawe kwifata byanga maze amubwiz ukuri yivuye inyuma.
Wizkid mu kumusubiza, yamubwiye ko uretse no kuba amurenze muri muzika, na Papa we (Papa wa Seun Kuti) aramurenze kure ntaho bahuriye.
Intambara hagati yaba bombi ikomeje gufata indi ntera, gusa abafana bo bari kubyishimira cyane ko bamwe bari kuvuga ko Wizkid yari amaze igihe kinini cyane atagaragara mu nkuru, bityo ko byongeye gutuma imyidagaduro yo muri Nigeria iryoha cyane.
Tiwa Savage aricuza kubyara
Umuhanzikazi Tiwa Savage yatangaje ko atigeze yishima akimara kubyara, ndetse anongeraho ko yarize cyane ubwo yumvaga ko yibarutse umwana w'umuhungu Aho kuba umukobwa.
Tiwa Savage yavuze ko kubyara umwana w'umuhungu byamugoye cyane kubyakira, ndetse ku ikubitiro bikaba byaranamugoye cyane kwisanisha nuwo mwana w'umuhungu nubwo kuri ubu babaye inshuti cyane magara.
Uyu muhanzikazi avuga ko yicuza cyane kuba yarabyaye kuko guhera agitwite kugeza yibarutse, yari yarahindutse, imiterere ye yari yarahindutse cyane ndetse bikanatuma atabasha no kwita ku muziki we. Icyakora Tiwa Savage avuga ko kuri ubu umwana we w'umuhungu yamubereye umugisha.
Portable yafunguwe nyuma y'icyumweru yari amaze afunze
Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Habeeb Okikiola uzwi ku izina rya Portable, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo kumara icyumweru afungiye muri gereza.
Uyu muhanzi yari akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa harimo no kwiba imodoka. Uyu muhanzi yari yarezwe n'umugore we cyane ko bivugwa ko ibyo byaha ariwe yari yabikoreye.
Alien Skin yakebuye abahanzi kutivanga muri Politike
Umuhanzi ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda, Alien Skin yakebuye abahanzi bagenzi be ababuza kutivanga muri politike, ahubwo bakibanda ku muziki nk'umwuga ubatunze Kandi utunze n'abantu benshi hano hanze.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu gihe mu gihugu cya Uganda hari hamaze hari kubera amatora y'umukuru w'igihugu, ariko bikaza kugaragara ko bamwe mu bahanzi bishoye mu bya politike.
Skin yavuze ko ibyo bidakwiye ba gato ku bahanzi kuko bo akazi kabo ari ugukora umuziki, bagashimisha abantu ariko ibya politike bakabishyira ku ruhande cyane ko mu busanzwe ubundi umuhanzi ari ikitegererezo kuri benshi, rero ibyo bishobora kuyobya abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









