Gicumbi: Umusaza wari waraburiwe irengero yasanzwe yishwe aciwe umutwe
Mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rushaki, umusaza wari umaze iminsi aburiwe irengero, umurambo we waje kuboneka kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026 ukase umutwe.
Amakuru ahari avuga ko uyu musaza wari amaze iminsi aburiwe irengero yaje kuboneka abonwe n’abaturage bari bamaze iminsi bamushakisha ariko baterwa ubwoba no kumubona yishwe nabi akaswe umutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Umunota ko ikimenya ayo makuru yahise itangira gukorana n’izindi nzego mu gukusanya ibimenyetso no gutangira iperereza.
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse, mu gihe igice cy’umutwe waciwe kikiri gushakishwa.
Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru yose bazi yakifashishwa mu iperereza, inabibutsa gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibi.

Kinyarwanda
English
Swahili









