issa
Minisiteri y'Ubutabera igiye gutangiza sisitemu ivuguruye ya IECMS

Apr 3, 2025 - 13:21
 0

Minisiteri y’Ubutabera iramenyesha ko sisitemu ya IECMS ikoreshwa mu gutanga ibirego n'zindi serivise yavuguruwe, hongerwamo imikorere mishya mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi z’ubutabera.

Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko sisitemu isanzwe ikoreshwa mu gutanga ibirego na serivise ziyishamikiyeho (IECMS) yavuguruwe.

Mu itangazo bacishije kuri X, bavuze ko iyi sisitemu hongewemo imikorere mishya mu kurushaho kunoza imitangire ya serivise z'ubutabera.

Iyi Ministeri ivuga ko kubera imirimo yo kwimura amakuru no gutangiza IECMS ivuguruye, sisitemu isanzwe izaba itariho by'agateganyo kuva tariki ya 05 Mata kugera tariki ya 10 Mata 2025.

Bavuga ko iyi sisitemu ivuguruye izatangira gukoreshwa ku wa 11 Mata 2025.

Fred Gashemeza, Umuyobozi mukuru w'Ikoranabuhanga mu Rukiko rw'Ikirenga yabwiye Ukweli Times ko ubu uwaba afite ikirego yakijyana ku rukiko rumwegereye mu buryo bw'inyandiko, nyuma y'uko sisitemu igarutse azahita ashyirwamo.

Ati"Utanga ubujurire azagana urukiko mu buryo bw'inyandiko bagire aho babyandika kuko nyuma bizinjizwa muri sisitemu".

Iyi sisitemu isanzwe ikoreshwa n'abantu bari imbere mu gihugu no hanze. Abatanga ibirego n'ubujurire bazakoresha inzira zo kwegera inkiko.

Urunana rw'ubutabera rugizwe n'inzego zose z'ubutabera baraganiriye bemeranya ko sisitemu igomba kuvugururwa, igatanga serivisi ifite imbaraga zihagije.

Apr 3, 2025 - 14:15