Gisagara: Abaturage akanyamumeza ni kose nyuma yo korozwa inka
Mu Karere ka Gisagara akanyamuneza ni kose mu baturage bahawe inka zigera ku 113 n’umushinga wa Green Amayaga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba bavuga ko imibereho yabo yahindutse ku buryo bugaragara nyuma yo guhabwa inka binyuze mu mushinga wa Green Amayaga, bavuga ko zibafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubona ifumbire ihagije no kunoza imirire mu miryango yabo.
Ni bamwe mu batuye mu Murenge wa Mamba bavuga ko mbere bahingaga bagasarura bike bitewe ahanini no kubura inyongeramusaruro, nyuma yo guhabwa inka bikazabafasha kubona ifumbire, bityo umusaruro wabo ugatangira kwiyongera ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza kubera amata ava kuri izo nka abafasha kurwanya imirire mibi.
Mukandayisenga Lydivine yagize ati “Mbere narahingaga ariko simbone umusaruro uhagije, aho nagombaga gukura umufuka w’ibishyimbo nahakuraga nk’ibiro 30 byonyine, ariko aho naboneye inka nsigaye mpinga nkoresheje ifumbire nkuye kuri iyo nka, bityo nkabona umusaruro mwiza ndetse n’imibereho yacu ubu ihagaze neza.”
Undi muturage utuye muri uwo Murenge wa Mamba witwa Mwunguzi Fabian yavuze ko ubu abana be bameze neza kubera amata ndetse bakaba barimo guhinga kandi bakeza neza.
Ati “Rwose ubu turimo guhinga dukoresheje ifumbire, ubu mfite ikimoteri cyayo biramfasha cyane kuko bituma imyaka ikura neza, abana bakanywa amata neza. Rwose umushinga wa Green Amayaga turawushimira cyane kuba waradukuye mu buzima bubi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko umushinga wa Green Amayaga waje mu gihe n'ubundi abaturage batuye muri ako Karere bari basanzwe bafite umuhigo wo kugira inka kuri buri rugo, bityo ukaba uje kubafasha kugera kuri iyo ntego yabo.
Yagize ati “Mu Karere kacu twari dusanganywe umuhigo wo kugira inka kuri buri rugo, twahisemo rero gufasha abaturage kugera ku ntego zabo aho twatangiye tugura inka zigera ku 113, tuziha abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ndetse tunabigisha uko inka ishobora kubabera nk’uruganda rubaha ifumbire ndetse ikanabafasha kurwanya imirire mibi banywa amata, bityo bikabafasha kurwanya indwara z’imirire mibi nka bwaki.”
Uyu muyobozi avuga ko uwo mushinga ugamije guhindura imibereho y’abaturage b’Akarere ka Gisagara ndetse ukaba ari intwaro ikomeye mu kurwanya indwara zirimo iz’imirire mibi.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara igaragaza ko binyuze muri uwo mushinga wa Green Amayaga hatanzwe inka 113, ariko kugeza ubu zikaba zimaze kugera kuri 247 bitewe ahanini n’uko zagiye zibyara, abazihawe bakitura bagenzi babo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kandi mbere y’itangizwa ry’umushinga wa Green Amayaga, ingo zari zitunze inka muri iyo gahunda y’inka kuri buri rugo zari ku kigero cya 30%, mu gihe kuri ubu zimaze kugera ku kigero cya 70%, ndetse ko intego ari 100%.


Kinyarwanda
English
Swahili









