Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge
Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu batandukanye bakekwaho abajura barimo abiba mu ngo n’abategera abantu mu nzira bakabambura.
Polisi yakoze uyu mukwabo nyuma y’aho abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na Mageragere yo mu Karere ka Nyarugenge, bagaragarije ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ndetse n’ababategera mu nzira bakabambura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellaras Gahonzire, yabwiye UKWELITIMES ko abaturage bagiye bagaragaza kenshi ikibazo cy’abantu banywa ibiyobyabwenge bagahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Yavuze ko Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge ifatanije n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Bafashwe guhera tariki ya 14 kugeza 16 Nyakanga 2025, dufata abakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge 20 mu Murenge wa Gitega mu tugari twa Akabeza na Gacyamu.”
Akomeza agira ati: “Hafashwe abakekwaho ubujura bane mu Murenge wa Nyakabanda na batanu mu Murenge wa Nyamirambo, Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Kankuba hafashwe abakekwaho ubujura bane bibaga mubazi z’amashanyarazi bakanacukura inzu z’abaturage.”
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko hari abandi bane bakekwaho ubujura bafatiwe mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yagize ati “Aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage kikaba kandi ari ikimenyetso gikomeye cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe ko buri wese agira uruhare mu kwicungira umutekano, atangira amakuru ku gihe.”
Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage inaboneraho kwihanangiriza abantu bose bafite imyumvire yo kwiba no guhungabanya umutekano w’abaturage kubireka kuko batizihanganirwa.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge nk’uko byatangajwe na Polisi y’Umujyi wa Kigali.


Kinyarwanda
English
Swahili









