issa
Rulindo: Basanze imirambo y’abana batatu bavukana mu nzu

Jul 18, 2025 - 10:59
 0

Mu Kagari ka Shengamuli mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, haravugwa inkuru y’abana batatu bavukana basanzwe mu nzu barapfuye ndetse imibiri yabo yaratangiye kwangirika.

Bivugwa ko iyi nkuru yamenyekanye saa mbiri za mugitondo cyo ku wa 17 Nyakanga 2025 ndetse iyi mibiri yagaragaye mu rugo rw’uwitwa Mukashyaka.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko umwana mukuru muri aba bana bitabye imana yari afite imyaka 8.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko aya makuru yatanzwe n’umuntu wari waje guhinga munsi y’urugo rwa Mukashyaka amubona wenyine kandi asanzwe amubonana n’abana be

Bivugwa ko uyu muturage ngo yagize igishyika noneho yegera Mukashyaka aramuhunga ahita yinjira mu nzu arikingirana.

Uwo muturanyi we, yavuze ko yahise abona isazi nyinshi yumva n’umunuko ahita ahuruza inzego z’ibanze.

Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru, avuga ko bari bamaze iminsi babona Mukashyaka asa nk’ufite imyitwarire idasanzwe imugaragaraho ku buryo ngo hari n’igihe hari abantu bashaga abo bana bakabaha ibiryo akabimena avuga ko babihawe n’abo adashaka.

Abaturage bavuga ko babonaga uyu mugore asa nk’ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse bagashimangira ko iyi myitwarire bari barayigaragarije inzego z’ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Msoro, Kabayiza Alcade yemereye itangazamakuri iby’aya makuru agiraati “ Yego, ni inkuru natwe twamenye mu gitondo saa mbiri, tugezeyo dusanga ni uko byagenze. Mukashyaka yari asanzwe ari umugore wibana hamwe n’aba bana be batatu agakunda kuba mu buzima bwa wenyine mu rugo hamwe n’aba bana.”