issa
Guverineri Rubingisa yahishuriye abatuye Nyagatare ibyo basabwa kugira ngo iterambere ryabo ryihute

Dec 29, 2025 - 20:47
 0

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yabwiye abatuye Akarere ka Nyagatare ko bafite amahirwe yo kwihutisha iterambere ryabo ariko nabo basabwa gukunda Igihugu n'umukuru w'Igihugu .

Ibi Guverineri Rubingisa Pudence, yabibwiye abatuye bo mu karere ka Nyagatare, mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa Imparirwakurusha z'Akarere ka Nyagatare, cyabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.

Mu ijambo rye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yibukije abaturage b'Akarere ka Nyagatare ko bafite amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro ndetse anabagaragariza icyo basabwa kugira ngo iterambere ryabo ryihutishwe.

Yagize ati "Turi mu Mutara mwiza, turi mu Mutara wera, Umutara utoshye, mu byo twishimira reka twubakire kuri ibyo byiza dufite, none duhige ko umwaka utaha tugiye kurushaho dutereka amata menshi kubera ko dufite Igihugu cyiza kandi kiduha ayo mahirwe, twese dufatanye kwishima ariko twishime tuvuga ngo twinjiranye iki muri 2026."

Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati " Turabizeza nk'ubuyobozi bw'Intara n'Akarere, n'abandi bafatanyabikorwa n'izindi nzego dufatanyije muri gahunda za Leta na gahunda z'umuturage ko tugomba kujya mu ngamba nk'Intore tujyanamo, muri izo ngamba zirimo kwihutisha iterambere, gukomeza kugira umutekano.

Yunzemo ati "Turasabwa gukunda Igihugu cyacu na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibyo tubigeraho, aho tuzaba tugeze ku byo twifuza kuko uwubikunze ashyiramo imbaraga kugira ngo akomeza abisigasire kandi tujye imbere."

 Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare bitabiriye igitaramo Imparirwakurusha z'Akarere ka Nyagatare, babwiye UkWELITIMES ko uyu mwaka wa 2025 bishimiye ibikorwa bagezeho kubera imiyoborere myiza yimakajwe muri ako karere ndetse banavuga ko biyemeje gukomeza gukora ibikorwa by'indashyikirwa baniteza imbere.

 Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Henry Kakooza yavuze ko igitaramo Inkera y'Imparirwakurusha za Nyagatare kizakomeza kuba ngarukamwaka ndetse imitegurire yacyo izanozwa kurushaho.

Yagize ati "Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya kane ndetse kizakomeza kuba ngarukamwaka, kugitegura tuzarushaho kubinoza, dukora ibikorwa bikomatanyije byose bigaruka ku kwizihiza ibyiza Igihugu cyacu kitugezaho, twibanda ku muco w'Igihugu cyacu n'umwihariko w'Akarere kacu ka Nyagatare."

Meya Kakooza yakomeje agira ati "Iki gitaramo tugitegura dusoza umwaka, twishimira ibyo tuba twagezeho muri uwo mwaka ndetse ari n'umwanya mwiza wo gufata ingamba n'intego z'umwaka ukurikiyeho twiyibutsa ibyiza tugezeho nk'Igihugu kuva FPR INKOTANYI ibohoye iki Gihugu ikageza iterambere ku muturage n'ibikorwa remezo."

Igitaramo Imparirwakurusha z'Akarere ka Nyagatare cyabaye ku wa Gatandatu cyabaye ku nshuro ya Kane, cyagaragayemo abahanzi barimo Mariya Yohani n'abandi bahanzi ndetse n'amatorero abyina imbyino gakondo.

Dec 29, 2025 - 20:48