issa
Nyarugenge: Bus itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare ya Nyabugogo

Jun 14, 2025 - 15:15
 0

Imodoka itwara abagenzi yagonze inyubako ikatirwamo amatike muri Gare ya Nyabugogo, ahakorera Sosiyete yitwa Zebra, urukuta rw’inyubako rugwira abari bayirimo.

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z’amanywa. Ambulance zahise zihagera kugira ngo zijyane kwa muganga abakomeretse na Polisi yihutira gutanga ubutabazi.

Umwe mu baturage babonye iyo mpanuka iba, babwiye itangazamakuru ko iyo modoka yari iturutse i Muhanga, igeze i Nyabugogo igonga Coaster yari iri imbere yayo iri kugenda buhoro.

Ati “Kuko yo yari ifite umuvuduko mwinshi, yahise imanuka, igonga inzu. Hari uwo dukorana bamutwaye ameze nabi.”

Uwitwa Ngarambe yagize ati “Yakomeje ikubita inzu nta muntu yahitanye. Igikuta bishoboka ko cyaba cyagwiriye n’abantu. Impanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri.”

Undi yavuze ko iyo modoka yabanje kugonga iyari imbere yayo, ati “Imwe yamaze kugonga indi, ifata umuvuduko mwinshi irenga umuhanda, igonga urukuta. Abantu bakomeretse, abandi babajyanye kwa muganga.”

Zebra ikora ingendo zerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.

Ntabwo umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka uramenyekana.

Jun 14, 2025 - 17:09