Mu Rwanda hagiye gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Umuryango The Alliance of Bioversity International and CIAT, bongeye amasezerano y’imikoranire (MoU) hagamijwe cyane cyane kongera guhamya ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu guhindura sisiteme z’ibiribwa mu Rwanda hanafungurwa ibiro bishya by’iki kigo mu gihugu.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki 13 Kanama 2025.
Bimwe mu byihariye muri aya masezerano n’uko hagiye gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije, guhindura sisiteme y’ubuhinzi izajya itanga umusaruro abahinzi bakajya bihaza bagasagurira amasoko ku kigero cyo hejuru, arimo guteza imbere ubuhinzi bugezweho bw’ibishyimbo mu Rwanda.
Aya masezerano mashya anateganya guteza imbere amoko yihanganira indwara n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ubushobozi bw’abahinzi bato kugira ngo babashe guhinga ku bwinshi no ku rwego rw’ubucuruzi no guteza imbere ibishyimbo bifite intungamubiri nyinshi.
Iyi mikoranire inagamije gukomeza amasezerano yari asanzwe gusa ikibanda ku bijyanye no kongera umusaruro w’ibishyimbo nka kimwe mu bihingwa by’ingenzi mu mirire y’Abanyarwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri MINAGRI yashyize imbere kongera umusaruro w’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, guteza imbere imyaka yongerewe intungamubiri (biofortified crops), no gushyira mu bikorwa ubuhinzi n’ubworozi butandiza ibidukikije.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko kongera ibishyimbo ari kimwe mu bikorwa bizibandwaho muri iyi mikoranire mishya.
Yagize ati: “Ni ukongera amasezerano twari dusanzwe dufitanye na The Alliance, no kwishimira ibyo twamaze kugeraho. Ariko uyu munsi dushyize umwihariko ku kongera umusaruro w’ibishyimbo, kuko ari igihingwa cy’ingenzi mu mirire y’Abanyarwanda no mu bukungu bwacu.”
Yakomeje ashimangira ko biteze ko aya masezerano azafasha mu guhugura abashakashatsi ku bijyanye no kongera ibihingwa bihangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Umuyobozi wa The Alliance of Bioversity International and CIAT muri Afurika, Dr. Wanjiru Kamau-Rutenberg, we yagaragaje ko ibishyimbo ari inkingi y’ingenzi mu buhinzi burambye.
Ati “ Ibishyimbo ni igihingwa cy’Afurika kandi cy’Abanyarwanda. Ubufatanye bushya bugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bwabyo, mu buryo butanga umusaruro wihuse ariko bunarengera ibidukikije.”
Yongeyeho ko impamvu bahisemo gukorana n’u Rwanda ari uko Leta iborohereza ku buryo ibyo bakora byose byihuta.


Kinyarwanda
English
Swahili









