issa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere yatawe muri yombi

Apr 30, 2026 - 13:52
 0

Urwego rw'Ubugenzacyaha 'RIB' rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry'akazi.

Mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana Silas yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakoraga nta ruhushya afite. Uyu akaba nawe afunze nk'umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.

Hategekimana kandi akaba na none yaragiye yohereza ubutumwa Rubazinda bwo kumuburira kugirango adafatirwa mu bikorwa bye byo gucukura nta ruhushya. RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye. RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.

Apr 30, 2026 - 15:16