DJ Toxxyk yasabiwe gufungwa imyaka ibiri
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 4 Gicurasi 2026 Saa Munani z’amanywa.
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Urubanza Ubushinjacyaha buregamo DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga cyangwa se gutoroka wamaze gukora impanuka no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ubushinjacyaha bwasabye ko yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Ku wa 15 Mata 2026 Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse Urubanza rwa DJ Toxxyk nyuma y'uko abunganira DJ Toxxyk basabye ko urubanza rwasubikwa kubera ko bifuzaga ko DJ Toxxyk baba bari kumwe.
DJ Toxxyk aburana yemera ibyaha bibiri by’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko icyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana.
Yeretse Urukiko ko yanasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yahemukiye kandi wanamubabariye.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 4 Gicurasi 2026 Saa Munani z’amanywa.

Kinyarwanda
English
Swahili









