"Murasabwa gukomeza kuba indashyikirwa" Minisitiri w'intebe abwira abasoje amashuri muri UR
Kaminuza y’u Rwanda yakoze umuhango mukuru wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye, mu birori byabereye kuri Huye Campus.
Uyu ni wo muhango wa 11 wa Kaminuza y’u Rwanda kuva yashingwa, aho abanyeshuri 9,526 bahawe impamyabumenyi kuva ku rwego rwa Diplôme, Licence, Master’s ndetse na PhD.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye cyane abanyeshuri basoje amasomo, abibutsa ko iyi ari intangiriro y’urugendo rwo gukoresha neza ubumenyi bafite mu guteza imbere igihugu:
Ati “Banyeshuri basoje, ndabamenyesha ko iyi ntambwe mwagezeho atari iy’umusozo gusa, ahubwo ni intangiriro y’umurimo mushya. Murasabwa gukomeza kuba indashyikirwa mu byiza, kwicisha bugufi, no kugira ireme mu byo muzajya mukora.”
Yakomeje agira ati “Twese dukeneye abanyarwanda bafite ubumenyi, bafite indangagaciro, bafite ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage. Nimukore cyane, mwubake igihugu mu buryo burambye.”
Yongeyeho ko Kaminuza n’izindi nzego z’uburezi bagomba gukomeza guteza imbere ubushakashatsi bufite akamaro, guhanga udushya, no gushyigikira ubufatanye hagati ya kaminuza na ‘industry’ kugira ngo abasoje bazabashe kubona akazi keza kandi bifitiye igihugu umumaro.
Minisitiri w’Intebe kandi yatangaje ko leta izakomeza gushyigikira gahunda z’ishoramari mu burezi, gufasha abahanzi, abashakashatsi, no korohereza abasoje kubona amahirwe y’imirimo ihuye n’ubumenyi bafite.
Abarenga 9,000 nibo bahawe impamyabumenyi. Ni abaturutse mu mashami yose agize Kaminuza y’u Rwanda.
Mu basoje, abagore bagize 54%, bikaba bigaragaza intambwe yatewe mu guteza imbere uburinganire mu burezi bwa kaminuza.


Kinyarwanda
English
Swahili









