issa
Ibitero bya FARDC na Wazalendo byongeye kwibasira abaturage i Ruzizi

Mar 17, 2026 - 12:55
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, amakuru mashya aravuga ko imirwano ikomeje gufata indi ntera mu kibaya cya Ruzizi, ku muhanda munini wa RN5, aho ibikorwa bya gisirikare byongeye gukaza umurego.

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yanditse ko X ye ko guhera saa kumi n’iminota 40 za mu gitondo (6h40), ingabo za Leta ya Kinshasa n'abafatanyabikorwa bazo batangiye kugaba ibitero bikomeye bakoresheje imbunda ziremereye, zibasira agace ka Kabunambo gatuwe n’abaturage benshi. Ibi bitero byateje impfu n’isenyuka rikomeye, ndetse bituma abaturage benshi batangira guhunga ingo zabo bahunga umutekano muke.

Kanyuka avuga ko "iki gikorwa cyafashwe nk’icyateye impungenge zikomeye", aho bamwe bagaragaza ko ari ukwiyongera gukomeye kw’intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye ibi bitero, ushimangira ko "wiyemeje gukomeza kurinda abaturage n’ibyabo muri ibi bihe bikomeye". Uvuga ko ibi bitero ari "igice cy’igikorwa cyateguwe cyo guteza ubwoba abaturage, bityo ko udashobora kubirebera gusa".

Hari kandi guhamagarirwa umuryango mpuzamahanga n’uwo mu gihugu kugira icyo ukora, kuko gukomeza guceceka kuri ibi bikorwa by’ihohoterwa bifatwa nk’ibidakwiye na gato, mu gihe ubuzima bw’abasivili bukomeje gushyirwa mu kaga.

Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi imaze iminsi ivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutekano ukomeje kuzamba, bigatuma abaturage benshi baba mu bwoba n’ubuhunzi.