U Rwanda na New Zealand bemeranyaje kwagura umubano

Apr 9, 2025 - 18:17
 0

U Rwanda na New Zealand bemeranyije kwagura umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ni umubano wemeranyijwe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda ndetse n’ambasade ya New Zealand mu Rwanda.

Mu butumwa bw’iyi Minisiteri yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, buvuga ko  Minisitiri Nduhungirehe  yaganiriye na Ambasaderi  Michael Ian Upton uhagarariye New Zealand mu Rwanda ku kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na New Zealand.

Umubano w’u Rwanda na New Zealand , usanzwe  ushingiye k’ubufatanye mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’abari n’abategarugori ndetse no kubahiriza amahame shingiro y’umuryango wa Commonwealth.

Ikindi kandi iki gihugu ngo kiteguye gufatanya n’u Rwanda haba mu burezi, ubuhinzi n’iby’ingufu kamere by’umwihariko.

Mu mwaka wa 2012 nibwo ibihugu byombi byatangiye kubana mu buryo wavuga ko butaziguye,  icyo gihe Lieutenant General Jerry Mateparae wari umuyobozi mukuru w’igihugu cya New Zealand akaba yaravuze ko u Rwanda ari inshuti nziza y’icyo gihugu basangiye indangagaciro za Demukarasi n’ukwibohora.

Apr 9, 2025 - 20:10

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.