issa
DRC: Uwahoze ari Guverineri  yisunze  AFC/M23

Apr 3, 2025 - 14:50
 0

Uwahoze ari guverineri w’Intara ya Sankuru, Joseph-Stéphane Mukumadi, yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye  mu Ihuriro  rya AFC/M23, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kane taliki 03 Mata 2025.Yinjiye muri uyu mutwe mu rwego  avuga ko ari urwo gushyigikira impinduramatwara y'aba barwanyi.

Yagize ati” "Ndi umunyamuryango wa AFC, ndashaka kungurana ibitekerezo n'umuhuzabikorwa w’uyu mutwe ku bibazo bireba Repubulika. Ndizera ko inzira zose  zo gukuraho abasenya igihugu ziboneye. Ndahamagarira Abanyekongo kwibona muri iyi mpinduramatwara".

Uyu wahoze ari guverineri yamaganye ibyo asobanura nko gufata bugwate igihugu na rubanda rugufi bikorwa n'ubutegetsi. Joseph  Makumadi, yemeza ko  ihuriro rya AFC, ariryo rishobora gutanga ibyiringiro by’igihe kirekire

Yatorewe kuba Guverineri  mu 2019 mu rwego rutavugwaho rumwe kuko  kandidatire ye yabanje guteshwa agaciro bitewe n’uko ngo yari afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mbere yo kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘CENI’. 

Icyo gihe ngo Kandidatire ye yarwanijwe cyane cyane n'uwahoze ari minisitiri w'itumanaho Lambert Mende

Muri Gashyantare 2025, ishyaka rye, Action des Démocrates (AD), ryikuye mu ihuriro ry’ishyaka  ‘USN’ ribarizwamo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Joseph Mukumadi yashimye kandi uruhare rw’umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, ngo afata  nk’umuhuza w’abanga akarengane muri Congo.. 

Uyu Josepho aje muri AFC/M23 , yiyongera kuri Jean-Jacques Mamba wabaye umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC ndetse na Thomas Lubanga uherutse gutangaza ko yifatanyije n’uyu mutwe ubwo yari mu Bubiligi. Ni mu gihe ubwo M23 yafataga Goma na Bukavu hari abasirikare benshi ba FARDC na Wazalendo bahisemo kubisunga bafatanya urugamba.

Apr 3, 2025 - 15:02